Ibipimo by’indeshyo bitavuzweho rumwe, byakuweho muri Miss Rwanda.

Mu gihe imyiteguro y’irushanwa rya Nyampinga w’Urwanda 2021 rigiye gutangira muri uku kwezi k’Ukuboza 2020 irimbanije, ryongewemo impinduka byakunze kugaragazwa na benshi ko zikenewe  cyane ko ibyagenderwagaho hatoranywa ugomba kuba nyampinga w’igihugu, byari bihabanye n’ibikenerwa ku mukobwa ugomba kwitwa nyampinga w’igihugu.

Ubusanzwe mu byasabwaga ngo umukobwa abe yahatana mu marushanwa ya Nyampinga w’Urwanda habaga harimo ingano y’ibiro atagomba kurenza cg kujya mu nsi, ndetse n’indeshyo itaravuzweho rumwe nyamara nyampinga wabaga akenewe ari ufite ubwiza, umuco, ndetse n’ubumenyi.

Aha rero niho byahitaga bisa n’ibidasobanutse, kuko mu gutoranya abitabira irushanwa  rya Misss Rwanda uryitabira yagombaga kuba, atarengeje ibiro 70 ariko atari munsi y’ibiro 40 ndetse afite byibuze uburebure bwa metero na  cm 70 kuzamura.

Aho rero niho abantu bibazaga niba umuntu urengeje cyangwa uri munsi y’ibipimo byifuzwa adashobora kuba mwiza, ngo agire umuco ndetse n’ubumenyi.

Kugeza ubu, bimwe mu byagenderwagaho ntibizitabwaho mu marushanwa ya Miss Rwanda 2021.

Mu mpinduka zagaragayemo harimo kuba indeshyo n’ibiro biri mu byakuwe mu bigenderwaho ngo umukobwa yemererwe guhatana. Imyaka y’abemerewe kwitabira nayo yajyaga igaragazwa ko hari abo ikumira yongerewe ubu iragera kuri  28 mu gihe ubundi urengeje 25 atabaga yemerewe kwitabira.

Ibi bisa naho hari benshi biri buhe amahirwe ari nako bishobora gutuma nta nyampinga wUrwanda  w’imyaka 21 uzongera gupfa kubaho, na cyane  ko byagiye bigaragazwa ko ubundi umuntu uri buhagararire igihugu yakabaye ari umuntu ukuze ndetse ufite n’imitekerereze itarimo ubwana.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?