Batandatu mu barwayi ba Covid-19 bapfuye kubera ibura rya oxygen mu bitaro.

Abarwayi batandatu bari coronavirus bapfiriye mu bitaro bapfuye nyuma yuko umwuka bahumeka wa oxygen wabaye mucye cyane mu bitaro.

Ibi byabereye mu bitaro by’i Peshawar mu  majyaruguru y’igihugu cya Pakistan, ubwo umwuka abarwayi bahumeka uzwi nka Oxygen wabaga mucye abashinzwe kuwugeza mu bitaro bagatinda kuzana undi bityo abarwayi barwayi barenga 200 bakamara amasaha bari kuri oxygen nkeya.

Ba nyiri abarwayi bavuze kobagerageje gutakamba  basaba ubufasha ubwo habagaho guta umutwe muri ibyo bitaro bya leta  ariko ntibigire icyo bitanga.

Abakuriye ibyo bitaro bashinje ibura ry’iyo oxygen kompanyi ishinzwe kuyihageza, ariko ubu benshi mu bakozi b’ibyo bitaro bamaze  guhagarikwa.

Umuvugizi w’ibitaro by’i Peshawar yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko batanu mu barwayi bapfuye bari bari mu cyumba cy’abavurirwamo coronavirus, naho undi umwe ari mu cyumba cy’indembe.  Abapfuye bose bari abantu bakuru.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?