Ruhango: Amahoro yongeye kugaruka mu ngo z’abahuguwe na Rwamrec

Bamwe mu bahuguwe n’umuryango Rwamrec bavuga ko ubu amahoro yongeye kugaruka mu miryango yabo, nyuma y’amahugurwa atandukanye bahawe n’umuryango Rwamrec ku ihohotera ritandukanye, uburyo bwo kuryirinda, n’uko babana mu muryango uzira amakimbirane.

Umuryango wa Mukeshima Odette na Ndayisaba Daniel, uvuga ko bahoze babana mu makimbirane yaturukaga ku businzi bwatumaga Daniel ahora asesagura umutungo w’urugo, umugore yavuga agakubitwa.

Mukeshimana ati” Tutarajya mu mahugurwa byari bikomeye cyane. We yakundaga kunywa inzoga cyane, yataha, akaturaza ku gasozi n’abana. “

Mukeshimana akomeza avuga ko baje guhabwa amahugurwa na Rwamrec agahindura imibereho yabo, kuburyo ubu byose byabaye bishya.

Ati” Twarahuguwe, amahugurwa atugirira akamaro cyane. Ayo mahugurwa tuyavuyemo wagirango twavuguruye amasezerano (nibwo tukibana) wagira ngo ni abageni bashyingiwe uyu munsi.”

Mukeshimana Odette, ubu avuga ko nyuma y’uko bahuguwe, umutekano wagarutse mu rugo.

Uyu muryango uvuga ko nyuma yo guhugurwa bagatangira kubana neza, ubu n’iterambere ry’urugo ryiyongereye.

Daniel nawe ntabwo ajya kure y’ibyo umugore we avuga, kuko avuga ko babanje kubana neza bakiri mu kwezi kwa buki, ariko bikaza kuzambywa n’ubusinzi bwe (Daniel) ariko ngo ubu byarahindutse amahoro ni yose mu rugo rwabo.

Ati” Ubu tubanye neza, turafashanya, iyo adahari ndateka, nkora isuku mu kiraro cy’amatungo, ntabwo mvuga ngo ibi ko bitakozwe, iyo mbonye mfite umwanya uhagije mpita mbikora ntiriwe mbaririza.”

Ndayisaba Daniel ubu asigaye anafasha umugore we imirimo yo mu rugo.

Venant Nzabonimana, umuyobozi w’umuryango Rwamrec, avuga ko bashyiraho amahugurwa ku miryango itandukanye, bari bagamije ko imiryango ibanye nabi ivugurura umubano.

Yagize ati” Iyo ujyiye gukorana n’abantu uzi neza ko batabanye neza, uba uvuga uti ndakora ibishoboka byose basubirane. Muri aka karere ngira ngo twatangiranye n’imiryango 25, iyo miryango yose ubu ibanye neza, ndetse hagiye hanigishwa indi ku buryo imiryango ibanye neza kandi yarahoze mu makimbirane, yiyongereye cyane.”

Habarurema Valens, Umuyobozi w’akarere ka Ruhango, avuga ko umusanzu wa Rwamrec muri aka karere ari ntagereranywa.

Ati” Rwamrec irimo irakora akazi gakomeye mu karere ka Ruhango. Dufatanyije twazengurutse mu karere kose , imiryango iri hejuru y’i 150 irasezerana, n’uyu munsi ikaba ibanye neza. Baduhuguriye abaturage bacu hirya no hino mu mirenge yose, aho bajyiye bahugurirwa gutoza umuryango kubaho neza, kandi Rwamrec ikabigiramo uruhare.

Kujyeza ubu, mu karere ka Ruhango habarurwa imiryango 270 igizwe n’abantu 540 yahuguwe, aho byibuze muri buri Murenge hahugurwaga imiryango 30.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?