Ruhango: Imihigo 92 muri 96 y’umwaka wa 2021-2022 yeshejwe 100%

Mu kiganiro n’Itangazamakuru, akarere ka Ruhango kagaragaje ko imihigo 92 muri 96 yari yahizwe, yeshejwe ijana ku ijana.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bwagaragaje ko muri uyu mwaka w’imihigo wa 2021-2022 hari hahizwe imihigo 96 igabanyije mu nkingi eshatu: Harimo 25 ijyanye n’ubukungu, 53 iri mu nkingi y’ imibereho myiza ndetse n’umunani ijyane n’imiyoborere myiza.

Muri yo akarere ka Ruhango kasobanuye ko 23 mu bukungu, 52 mu mibereho myiza ndetse na 17 mu y’imiyoborere myiza yamaze kugerwaho ijana ku ijana.

Ingero zatanzwe muri rusange harimo imihanda ya kaburimbo, gukomeza gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi mu bice bitandukanye by’aka Karere, kubaka ibikorwa remezo nk’isoko ry’amatungo magufi, ibagiro ry’amatungo magufi, umuyoboro w’amazi, guhabwa umirimo ku batishoboye aho 2,669 bawuhawe naho abagera kuri 4,361 bagahabwa inkunga y’ingoboka ndetse nibindi.

Mu bitarabashije kugerwaho 100% harimo umuhanda wa kaburimbo utarasozwa neza Kuko kugeza ubu uri ku kigero cya 80% bikaba biteganyijwe ko uzasozwa mu mihigo y’umwaka utaha, kurangiza kugaruza inguzanyo zahawe abaturage binyuze muri gahunda ya VUP, kuba abaturage bose batararangiza kwishyura ubwisungane mu kwivuza, ndetse n’ibijyanye no kwinjiza imisoro n’amahoro; aho hari umuhigo wo gukusanya imisoro n’amahoro bingana na miliyari na miliyoni 321,593,783 ariko ikaba itaragerwaho.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, HABARUREMA Valens yashimiye uburyo abaturage bafatanyije n’abayobozi kugira ngo iyi mihigo igerweho ndetse anashimangira ko mu gukorana ari ho hazava no kuyibungabunga no kwesa iyo mu myaka izakurikira.

Umwaka w’imihigo wa 2021-2022 ugeze ku musozo kuko  uzarangira ku wa 30 Kamena 2022.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?