Ruhango: Abaturage banyuzwe n’icyemurwa ry’ibibazo muri gahunda y’ukwezi kw’imiyoborere

Bamwe mu baturage b’Akarere ka Ruhango, bagaragaza ko banyuzwe na gahunda yo kubakemurira ibibazo, batiriwe basiragira, ariko bakifuza ko byibuza yajya iba byibuza 3 mu Mu mwaka.

Niyonsaba Francoise utuye mu kagari ka Ntenyo, Umurenge wa Byimana ho mu karere ka Ruhango, avuga ko yishimiye uburyo Abayobozi bamanutse bakaza ku murenge bazanywe no gukemura ibibazo by’Abaturage kuko bibarinda gusiragizwa.

Yagize ati” nari mfite ikibazo cy’abashinwa banyangirije imyaka, abandi bakishyurwa ariko jyewe ntibanyishyure, ariko ubuyobozi bw’akarere bunyijeje ko nzishyurwa nta Kibazo, bi ni byiza cyane, kuko ntiriwe nsiragizwa ngo nisigire Abuzukuru ari bonyine mu rugo”

Musabyimana we yagize ati” jye ndabona ikintu ibi bifasha abaturage ni uko umuturage atagomba gusiragira buri munsi ashaka serivisi ngo ayibure, byibuza bigiye biba nka 3 mu mwaka byafasha Abaturage cyane.”

Umuyobozi w’akarere ka Ruhango Habarurema Valens , avuga ko iki gitekerezo ari inyamibwa, kuko nabo nk’akarere bifuza ko iyi gahunda yo kujya gucyemura ibibazo by’Abaturage babasanze iwabo mu mirenge, byibuza yajya ibaho rimwe mu mezi ane.

Yagize ati” Byaturyoheye natwe , iyo uganiriye n’umuturage ukabona yari yararambiwe, ariko noneho ukabona atashye akoma amashyi, uranezerwa cyane. Kandi turabona ko ubutaha nitugaruka tutazongera kwakira ibibazo byinshi, kuko ibyinshi bizaba byararangiye, twakira ibishya. Iyi gahunda rero nubwo ihenze, twumva yajya ikorwa nka rimwe mu mezi ane, nibura gatatu mu mwaka.”

Ibibazo byakiriwe byose muri iki cyumweru bigera kuri 656, ibyo Ubuyobozi butashoboye guhita bucyemura bwagiye bubishyikiriza inzego bireba ngo bafatanye kubishakira igisubizo, kandi bwiha intego y’uko byose bizaba byamaze kubonerwa ibisubizo(gucyemuka) bitarenze
taliki 30 Ukuboza 2022.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?