Ruhango: Musabyimana avuga ko yabeshywe ubwizigamire na Mpanda TVET, yo ikavuga ko hari uburyo babihwanyirijemo

Musabyimana Potien utuye mu murenge wa Byimana ho mu karere ka Ruhango avuga ko  yakoreye ikigo cya Mpanda TVET cyigisha imyuga, guhera mu mwaka wa 2006  ariko akaba atarazigamiwe mu ikigo cy’ubwiteganyirize bw’abakozi mu Rwanda(RSSB) nyamara yarabyemererwaga n’amategeko. Ubuyobozi bwa Mpanda TVET bwo buvuga ko habayeho kumvikana amafaranga y’ubwizigamire bwe , umwana we akayakoresha yiga muri iki kigo.

Uyu Musabyimana yagaragarije ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango iki kibazo, muri gahunda y’aka karere y’ukwezi kw’imiyoborere, aho yabwiye Mayor w’akarere ka Ruhango n’itsinda ry’Abayobozi bari kumwe ko yakoreye ikigo cy’imyuga cya Mpanda TVET , ariko cyikaba hari amafaranga agera mu bihumbi 400 cyitamwishyuye, ndetse ntanazigamirwe mu mu cyigo cy’ubwiteganyirize bw’Abakozi, bityo akaba asaba gufashwa kurenganurwa.

Yagize ati” Narakoraga rimwe bakampemba ubundi ntibampembe, noneho nababwiraga ikibazo cyange ntibagicyemure. Mu mwaka wa 2021  nandikiye ubuyobozi bw’akarere mbubwira iki kibazo ariko ntabwo nasubijwe.”

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’ikigo cya Mpanda TVET, NDAGIJIMANA Gilbert ku murongo wa telephone yabwiye impano.rw ko ibyo MUSABYIMANA avuga atari byo, kuko ahubwo yakabaye ari we ubarimo amafaranga, ndetse anavuga ko iby’ubwiteganyirize bwe babivunjemo ishuri ry’Umwana we wiga muri iki Kigo.

Yagize ati” Icyo kibazo turakizi, ariko uwo Musabyimana aratubeshyeye, mu by’ukuri afite umwana wiga hariya ku ishuri, we ubwe yaraje aratwinginga ngo ayo mafaranga ye y’Ubwizigamire tureke kuyatanga ahubwo abe ariyo umwana we ahera ho yiga.”

Akimara kumva ikibazo cya MUSABYIMANA, Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango HABARUREMA Valens yamusezeranyije ko,  bitalenze taliki 15 z’ukwezi kwa 10 iki kibazo cye kizaba cyamaze gucyemuka.

Muri gahunda y’ukwezi kw’imiyoborere mu Karere ka Ruhango, Abaturage batandukanye bari kugaragaza ibibazo bafite birimo n’ibyari bimaze igihe kitari gito bisa naho gucyemuka kwabyo byabaye ingorabahizi, bimwe bigacyemurwa, ibidakemuwe bigahabwa igihe ntarengwa bigomba kuba byakemukiye.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?