Abarinzi batatu ba Pariki bishwe

Kuri uyu wa kane batatu mu bari bashinzwe kurinda umutekano muri pariki y’igihugu ya Virunga iherereye mu burasirazuba bwa Repuburika ya demokarasi ya Kongo, bishwe.

Umuyobozi wabitangaje yavuze ko biciwe hafi ya pariki y’igihugu ya Virunga, ibamo icya kabiri cy’inyamaswa z’Ingagi. Ni ahantu hakunze kubera ibitero by’abarwanyi.

Umwenjeniyeri umwe byatangajwe ko yaburiwe irengero kandi batatu bakomerekeye mu gitero cyagabwe, ubwo imodoka z’ikigo cya Kongo gishinzwe kubungabunga amashyamba n’inyamaswa ziyabamo zari zivuye mu mudugudu wa Kivandya mu ntara ya Kivu ya ruguru. Aha ni ho imitwe y’abarwanyi ibarirwa muri mirongo ikorera.

Umuyobozi wo muri ako karere, Alain Kiwewa, yagize ati: “Ntabwo tuzi abagabye igitero abo aribo”. Yongeyeho ko abo bateye birukankanye intwaro bagahunga.

Iyi pariki yakunze kwibasirwa n’ibikorwa by’abarwanyi, mu ntambara zimaze imyaka.

Ikigo cya Kongo gishinzwe kubungabunga amashyamba n’inyamaswa cyaburiye ibijyanye n’iyubura ry’urugomo mu kwezi kwa kabiri, nyuma y’uko abakekwagaho kuba abarwanyi b’aba Mai Mai, bagabye igitero ku bari bashinzwe umutekano wa Virunga, bakica umwe bagakomeretsa abandi babiri.

Ivomo: Reuters

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?