MUHANGA: Uwari amaze amezi atatu atavuga, yakoze ku musaraba yongera kuvuga! Icyo Siyansi ibivugaho

Mu cyumweru turi gusoza, ubwo muri Paruwasi ya Kivumu iherereye muri Diyosezi ya Kabgayi hazengurutswaga umusaraba Papa Yohani Pawulo wa 2 yaraze urubyiruko,  nibwo umutoniwase yawukozeho maze yongera kuvuga.

UMUTONIWASE Landrine yabwiye umunyamakuru w’Impano ko yakoze ku musaraba asaba imana ko yamukiza, ngo agiye kumva yumva ijwi riragarutse.

Yagize ati” Nawukozeho nsaba Imana ko yankiza, ngiye kumva numva ijwi riragarutse.”

Uyu mwana ufite imyaka 10 y’amavuko, avuga ko ijambo ryambere yavuze yahise asaba Mwarimu uruhushya ngo ajye gushima Imana.

YANKURIJE Beatrice, umubyeyi wa Ladrine avuga ko, umwana we yafashwe n’indwara yo mu muhogo batamenye iyo ariyo mu mezi atatu ashize , gusa ngo akimara gufatwa bamujyanye ku Kigonderabuzima cya Kivumu babaha imiti ariko biranga, babohereza ku Bitaro Bikuru bya Kabgayi, naho babaha imiti ariko ngo nayo ntiyagira icyo imarira umurwayi, ku buryo bari bagiye gusaba uburenganzira bumujyana ku bitaro bikuru bya Kaminuza bya Kigali CHUK.

Mu gihe Padiri Mathias KURE uyobora Paruwasi ya Kivumu yemeza ko kuba Landrine yarakoze ku musara atavugaga akongera kuvuga ari ibitangaza by’Imana ndetse akanemeza ko hari n’ibindi bitangaza uyu musaraba uri kugenda ukora, Siyansi yo ifite ukundi ibisobanura ndetse ikanagaragaza impamvu umwana nka Landrine ashobora gufatwa n’indwara ituma atavuga, ndetse n’impamvu ishobora gutuma akira.

Imbuga za interineti zikora inkuru zijyanye n’ubuzima hifashishijwe ubushakashatsi bw’inzobere nk’urwitwa hopkinsmedicine.org zigaragaza ko kuba umuntu wavugaga yagobwa ntiyongere kuvuga bishobora guturuka ku mpamvu zitandukanye, zirimo n’indwara yitwa Aphasia mu ndimi z’amahanga, ishobora guterwa no kwangirika kwa tumwe mu turemangingo tw’ubwonko tuyobora imivugire, akenshi ku bantu bakuru ikaba ishobora guterwa no guturika kw’imwe mu mitsi ijyana amaraso ku bwonko.

Imbuga zitandukanye zirimo hopkinsmedicine, lompoc valley medical center , the aphasia center , nhs ndetse n’izindi zigaragaza ko iyi ndwara ishobora kwikiza byuzuye, hatabayeho ukundi kwitabwaho n’abaganga uko ariko kose cyangwa gukoresha indi miti, ahubwo bigaturuka ku kuba uyirwaye agerageza kwitoza kongera kuvuga, yaba ari wenyine cyangwa ari mu bandi.

Gusa nanone kuba umuntu yakira indwara mu butyo bw’ibitangaza nabyo bisanzwe bibaho kandi ntabwo ari bishya, kuko no mu bihe bya cyera byagiye bibaho nk’uko Bibiliya ibigaragaza. Urugero ni urugaragara muri Mariko 7:32-35.

Haranditse ngo “ 32. Bamuzanira igipfamatwi kandi kididimanga, baramwinginga go agishyireho ikiganza.
33. Agikura mu bantu aracyihererana, agishyira intoki mu matwi, acira amacandwe agikora ku rurimi.
34. Arararama areba mu ijuru, asuhuza umutima arakibwira ati “Efata” risobanurwa ngo “Zibuka.”
35. Amatwi ye arazibuka, n’intananya y’ururimi rwe irahambuka avuga neza.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?