Abantu 95 bamaze guhitanwa n’ibiza mu Burengerazuba

Amakuru yizewe aturuka mu ntara y’Uburengerazuba aremrza ko kujyeza magingo aya abagera kuri 95 bamaze guhitanwa n’ibiza byatewe n’imvura yaraye igwa igateza inkangu n’imyuzure yahitanye n’ibindi bitari bike bikibarurwa.

Iyo mvura yatangiye kugwa ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki 2 Gicurasi 2023 igeza mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu, niyo yateje ibiza mu turere tw’iyi Ntara ahibasiwe utwa Rubavu, Nyabihu, Ngororero, Karongi na Rutsiro.

Muri utwo turere imisozi yatengutse isenyera abaturage abandi irabahitana ndetse n’imigezi iruzura irenga inkombe amazi ahitana abatari bacye.

Umuyobozi w’Intara y’i Burengerazuba Habitegeko François, yihanganisha imiryango yabuze ababo avuga ko kuri ubu bakiri gukora ubutabazi kandi ko amakuru ahamye ataramenyekana kuko hakibarurwa ibyangijwe n’ibi biza.

Kugeza ubu hatanzwe umurongo w’ubutabazi abantu bo mu Burengerazuba bashobora kwifashisha bahamagara ku buntu ariwo 170, aho bashobora kuwuhamagaraho bitabariza cyangwa batabariza bagenzi babo bakeneye ubutabazi bwihuse.

Photo: Internet

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?