Amayaga: Ingengabitirekerezo y’ubumwe, niyo ivura ingengabitekerezo ya Jenoside “ Tito Rutaremara

Mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe abatutsi mu cyahoze ari Komine Ntongwe, Umuyobozi w’Urwego Ngishwanama rw’Inararibonye Tito Rutaremara, yavuze ko ingengabitekerezo y’ubumwe ariyo yagiye itsinda ingengabitekerezo mbi ya Jenoside.

Mu ijambo rye, Umuyobozi w’Urwego Ngishwanama rw’Inararibonye Tito Rutaremara yagarutse ku buryo Leta yariho yabibye urwango ariko kandi anagaruka ku kuba ingengabitekerezo nziza ariyo itsinda ingengabitekerezo mbi.

Yagize ati” Buriya ingengabitekerezo ya Jenoside ntugire ngo ivurwa no kubaha ibyo kurya no kubaha ibijumba n’ibindi byose, ivurwa n’indi… , reka mvuge idewoloji (ingengabitekerezo) y’ubumwe. Iyo idewoloji y’ubumwe, yavuye benshi abashaka gukira. Ariko abenshi bayibayemo bari bafite ibyo bitekerezo ubu barakize barimo kubaka iki gihugu.”

Tito Rutaremera yakomeje ashimira ko hari igice cy’abanyarwanda batigishije amacakubiri, anashimira abarokotse ko barokokeye gutanga ubuzima, ibitandukanye n’ibyo Leta zabanje zakoraga.

Yagize ati” Ingangabitekerezo nzima, niyo ivura ingengabitekerezo mbi, ari nabyo RPF yakoze, ari nabyo ishimira abangaba (bazize Jenoside yakorewe abatutsi) kuko  basize babareze kugira ngo bazatange ubuzima aho gutanga urupfu nk’uko Leta zagiye zo zatangaga urupfu.”

Komine Ntongwe yari igizwe n’ibyahindutse imirenge ya Kinazi na Ntingwe muri iki gihe, urwibutso rw’akarere rwa Kinazi rukaba rushyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi barenga ibihumbi 65.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?