Gicumbi: Uwaguwe gitumo arimo gusambana mu rugo rw’abandi yakubiswe iz’akabwana

Mu gicuku cyo mu ijoro ryo kuwa kabiri rishyira ku wa Gatatu tariki 17 Gicurasi 2023, mu murenge wa Byumba, mu karere ka Gicumbi, nibwo umugabo yaguye gitumo umusore ari mu rugo rwe arimo gusambana n’umugore.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Igicumbi News avuga ko nyir’urugo asanzwe akora mu nzego z’umutekano mu ntara y’Iburasirazuba ariko n’ubundi umugore we akaba asanzwe adafite imyitwarire myiza, ngo akaba yari afite amakuru ko hari umuntu bajya basambana bituma aza mu rugo atunguranye, ubundi birangira anabafatiye mu cyuho.

Igicumbi News ikomeza ivuga ko akimara kubafata yabanyujijeho akanyafu ubundi abahamagarira Polisi ijya kubafunga.

Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byumba, Ngezahumuremyi Theoneste, yavuze ko amakuru y’iyi nkuru atari yayamenya, gusa kujyeza ubu amakuru atugeraho yemeza ko abafashwe basambana bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Byumba.

Ingingo ya 136 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ryasohotse mu mwaka wa 2018 ivuga ko “Umuntu wese washyingiwe ukorana imibonano mpuzabitsina n’uwo batashyingiranywe, aba akoze icyaha cy’ubusambanyi. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu (6) ariko kitarenze umwaka umwe (1).

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?