Amajyepfo : Inzoga yitwa igisasu, intandaro y’ubushyuhe bw’imibiri n’urugomo mu Cyanika

Bamwe mu batuye mu ntara y’amajyepfo mu Gasantire kitwa Cyanika gaherereye mu rugabano rw’akarere ka Kamonyi n’aka Muhanga, bavuga go batewe impungenge n’inzoga y’inkorano yitwa igisasu, kuko ngo iteza umutekano mucye ndetse ikaba inatuma abayinyweye bashaka gukora imibonano mpuzabitsina mu buryo budasanzwe, ku buryo bishobora kuba intandaro y’ibyaha bitandukanye bishingiye ku rugomo ndetse n’imibonano mpuzabitsina.

Ururimi rutava mu kanwa, abatuye muri aka Gasanteri baragaruka ku bubi bw’iyi nzoga bita igisasu.

Umwe aragira ati” Bagomba gushyiramo abapolisi bakaza bakavuga ibintu uko bimeze. Reba dore n’ahantu bandoze (kudoda) nagiye kwa Muganga, jyewe icyo nifuza ni ugukura ibiryabarezi hano n’igisasu kiri  muri uyu mudugudu, nikigenda nange nzamenya ubwenge.” Undi ati” Oya ni uko iki gisasu baturoze, ni nk’uburozi burimo.”

Abandi batuye muri aka gace ariko bo batagaragarwaho no kuba banyoye baragaruka ku ngaruka zitandukanye ziterwa n’iyi nzoga bita igisasu, zirimo no kugira ubushacye bw’imibonano mpuzabitsina ku kigero cyo hejuru.

Umugore umwe yagize ati” Hari uyinywa yamugeramo ukabona barimo kumwambika, imyenda yayitaye hasi yamuvuyemo.” Umusore muto wemeye kuvugira ku byuma by’abanyamakuru we yavuze ko hari abagore bazinywa bagata umutwe kugeza ubwo bagenda bahobera abagabo b’abandi. Mugenzi we yahise amwunganira avuga ko hari n’abahita bashaka gukorera imibonano mpuzabitsina ku karubanda. Undi nawe yagize ati “ Barazinywa rero ubushyuhe bwabageramo bagashaka gufata n’abagabo ku ngufu, ugeze hano nka saa kumi n’ebyiri nibwo wabyera.”

Inzego z’ubuyobozi mu karere ka Kamonyi ndetse n’aka Muhanga bagerageje kubazwa ku by’iki kibazo, ntabwo bigeze basubiza.

Ivomo: Tv1 Rwanda

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?