Guhera ku mushahara wa Werurwe 2023, amafaranga ataragenwe yakatwaga abakozi mu turere azakurwaho

Mu nama yabaye yahuje Abayobozi b’Uturere ndetse n’Intara kuwa 15 Gashyantare 2023 yari yateguwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu hemejwe ko ikatwa rya hato na hato ry’amafaranga akatwa ku mishahara y’Abakozi b’uturere barimo Abalimu, Abaganga n’abandi rigomba guhagarara uretse gusa ateganywa n’amategeko.

Ibi bikaba bisobanuye ko amafaranga abakozi bakatwaga ku byitwaga ubushake bwabo ariko bo bakabyijujutira nk’ayo kwizigamira muri Ejo Heza, ubwishingizi bw’amashuri y’abana, ubw’ubuzima , ubwizigame, n’ayandi kuyabakata bitacyemewe, gusa umukozi wamaze guhembwa akaba ashobora kuzajya akura amafaranga mu ntoki ze (kuri konti) akaba yayatanga aho ashaka akurikije umutimanama we nk’uko yanabikora yishyura ifatabuguzi rya Tv cyangwa murandasi.

Uwo mwanzuro ugomba kubahirizwa guhera ku mushara w’ukwezi kwa Werurwe 2023 ntabwo uvugwaho rumwe, na cyane ko hari bamwe bavuga ko hari ibishobora kuzangirika nk’uko Abaganiriye na Igihe dukesha iyi nkuru babitangaje.

Urugero ni Kamanzi Eric Umuyobozi mukuru wa Sonarwa life uvuga ko ibi bizagira ingaruka zitari nziza cyane cyane ku bigo by’ubwishingizi noneho muri iki gihe hashyizwe imbere gukangurira abaturarwanda umuco wo kwizigamira, akavuga ko  ubusanzwe bakoraga ubukangurambaga binyuze mu turere, amafaranga agakurwa ku bakozi batwo hakurikijwe amafaranga yemeranyijwe.

Yagize ati “Nibihagarikwa harimo ko ibyo abanyamuryango bacu bari biyemeje ku ntego yo kugira ubwishingizi ari ubw’amashuri y’abana, ari ukwizigamira, bizahagarara. Ntabwo amafaranga tuzaba tukiyakusanya”.

Iki cyemezo cyaje gikurikira ibibazo byakomeje kugaragazwa n’abalimu mu bice bitandukanye by’igihugu aho bagaragazaga ko nubwo bongejwe umushahara ariko nubundi ibiwutwarira mu kirere byikubye inshuro zitabarika. Urugero ni nk’abagaragazaga ko basabwa amafaranga menshi y’inyubako z’utugali n’imirenge, kugaburira abana ku ishuri, ejo heza ndetse n’indi misanzu ya hato na hato nyamara urebye batakabaye bakwa.

Ivomo: Igihe

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?