Muhanga. Abarerera muri za ECDs bifuza ko bakunganirwa mu kubona amata y’abana

Bamwe mu babyeyi barerera mu ngo mbonezamikurire y’abana bato (ECDs)  mu karere ka Muhanga, bishimira ko hatekerejwe gushyiraho aya marerero, ariko bakanifuza ko bakunganirwa mu kubona amata, abana banywa.

Aba babyeyi bavuga ko rwose ari byiza kuko hari n’amarero yafashijwe kubona inka izajya ikamirwa abana, ariko bakifuza ko mu gihe iyo nka baba bahawe itari yabyara bafashwa kubona amata, kuko abana bayakenera kandi hakaba ubwo ababyeyi baba badafite ubushobozi.

Uwamahoro Clementine, arerera mu Kagali ka Gifumba, Umurenge wa Nyamabuye ho mu Karere ka Muhanga. Yagize ati” Dushima Leta y’u Rwanda ko baduhaye inka, izajya ikamirwa bano bana, ariko kugeza aka kanya, ntabwo iyo nka irabyara. Ku kifuzo cyacu nk’ababyeyi twumvaga ko bibaye bishoboka, bagerageza mu gihe ya nka baduhaye itari yabyara bakagerageza kuba batubonera ya mata.”

Yankurije Marie Claire na we urerera muri ECD y’igifumba, yunga mu rya mugenzi we, akavuga ko amata akenewe ariko ubushobozi bw’ababyeyi bamwe bukaba budatuma bayigondera.

Ati” Buriya amata ntabwo apfa kuboneka kandi aba akenewe kandi inka yacu ntabwo irabyara, yabyaye twabona ayo mata, ariko mu gihe ataraboneka baba baduhaye inyunganizi yo kubona amata yo guha abana.”

Kamana Sosthene, Umuyobozi w’ishami ry’ubuzima mu Karere ka Muhanga, avuga ko Abanyamuhanga bashonje bahishiwe kuko isoko ry’uzajya ajyemura amata yo guha aba bana ryamaze gutangwa.

Yagize ati “ Impamvu wumva bavuga amata, nuko bazi ko tujya tuyabaha, tugira mu ngengo y’imari y’akarere ingengo y’imari yagenewe kugura amata ya bariya bana, ndetse n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera abana nacyo giteganya amafaranga giha uturere kugira ngo abashe gutangwamo amata mu ngo mbonezamikurire y’abana batoya. Ubu rero twamaze gutanga isoko ryo kugurira abana ayo mata, ku buryo nubwo atahabwa abana iminsi yose ingana n’umwaka ariko iyo aje turayabaha.”

Imibare y’ubushakashatse yo muri Kamena 2023 igihugu cyakoze ku mirire ndetse n’igwingira, igaragaza akarere ka Muhanga nk’akayoboye utundi mu ntara y’Amajyepfo mu guhashya igwingira mu bana bari munsi y’imyaka ibiri, kuko kari ku ijanisha rya 19.1.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?