Mu bizami bisoza ikiciro rusange n’amashuri abanza, abakobwa batsinze kurusha abahungu

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 12 Nzeri 2023, ku kicaro cya Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda (MINEDUC), Iyi minisiteri yatangaje amanota y’abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’ibisoza Icyiciro Rusange, aho abakobwa batsinze ku kigero cyo hejuru kurusha abahungu.

Mu mashuri abanza, hiyandikishije 203.086, muri bo abakobwa ni 111.964 mu gihe abahungu ari 91.119. Muri bo abakoze ibizamini ni 201.679, hatsinze 91,1%, muri bo 55,9% ni abakobwa, mu gihe abandi ari abahungu.

Mu basoza Icyiciro Rusange hiyandikishije 131.602, barimo abakobwa 73.561 n’abahungu 58.401.

Muri rusange abiyandikishije bose, abakoze ikizamini ni 131.051, abatsinze bangana na 87.97%, muri bo abakobwa bangana na 54,8%.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), yagaragaje ko mu masomo batsinze cyane Ikinyarwanda kiri imbere.

Yagize ati “Andi masomo nayo barayatsinze muri rusange. Mu bakoze ikizamini gisoza amashuri abanza imibare yatsinzwe cyane. Navuze Ikinyarwanda kuko ari cyo batsinze cyane kurusha ibindi.’’

Minisitiri w’Uburezi, Twagirayezu Gaspard, yatangaje ko muri uyu mwaka mu guhabwa ibigo abanyeshuri bakwiye gukurikiza ibyo bahawe.

Ati “Nta muyobozi w’ishuri, minisitiri cyangwa undi wese ushobora gushyira umwana mu mwaka wa mbere cyangwa uwa kane. Uwabona ikigo yoherejweho atajyayo, cyangwa yahindura hari uburyo bwashyizweho bwo kujurira, abe ari bwo tuzakoresha. Ndizera ko twese tuzafatanya kugira ngo tuzabikore neza kugira ngo abana bacu bazahabwe amahirwe yo kwiga neza.”

Aya manota atangajwe mu gihe abanyeshuri basanzwe batakoze ibizamini bisoza ibyiciro runaka bazatangira ku itariki 25 Nzeri 2023.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?