PAC Yasabye Irembo Kwishyura abaturage yambuye

Komisiyo Ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu mu Nteko Ishinga Amategeko (PAC), yasabye ikigo cy’Irembo gitanga serivisi zinyuranye hifashishijwe ikoranabuhanga kwishyura abakiriya cyakiriye amafaranga yabo ariko ntikibahe serivisi.

Ibi biri mu byagarusweho kuri uyu wa mbere tariki ya 11 Nzeri 2023, ubwo abayobozi bo muri Irembo bitabaga PAC.

Depite Mutesi Anitha yibukije Irembo ko ribereyemo abaturage amafaranga. Yagize ati: “Njyewe nashakaga kugira comment (Igitekerezo) kuri ayo mafaranga. Ni byiza ko bashyizeho ingamba, n’ayo mahugurwa ku bakozi babishinzwe kugira ngo ibyo bibazo ntibizongere kuvuka. Ariko hari amafaranga uyu munsi mu by’ukuri abaturage baberewemo.”

Yakomeje agira ati: “Ko muri kutubwira ngo muzabikora, ibi bintu bimaze igihe, abaturage bafite imyenda, iri aho ngaho, nagira ngo rwose mutubwire, ni amafaranga makeya, kubera iki ibi bintu bitakorwa mu cyumweru kimwe bikarangira ariko utu dufaranga tw’abaturage bakatubona ku gihe?”

Umuyobozi wa PAC, Muhakwa Valens, yunzemo avuga ko umuturage aba akeneye amafaranga ye, uko yaba angana kose, mu gihe atahawe serivisi nk’uko yayifuzaga.

Ati:”Buriya ifaranga ry’umuturage n’iyo ryaba 100, kuri we aba yumva icyo yagombaga kubona mu gihe atakibonye, aba akwiriye kurisubizwa.”

Depite Uwimpaye Jeanne d’Arc we yasabye Irembo gusubiza amafaranga ibereyemo abaturage.

Yagize ati: “Njyewe ndashima ibimaze gukorwa mu Irembo, mufite na initiative nziza ariko mwongereho ko umuntu atarengana ngo ni uko yibeshye. Kuba naba nibeshye, ashobora kutagira ubumenyi kuko ntabwo abaturage bacu bose bize IT. Ashobora kutagira ubumenyi, agashyiraho cya cyangombwa kitari cyo. Ashobora no kutabyumva , cyokora bashyizeho n’Ikinyarwanda, ariko hari n’abatazi gusoma.
Mu gihe yibeshye, serivisi ntayibone, numva uko kotomatiza, muzashyireho ko ahita abona amafaranga y’iwe. Byere kubaho kubanza kugenzura, ‘Ni nde wateye kudahabwa serivisi?’ N’ubwo byamuturukaho, ni amafaranga. Iyo bigeze ku mafaranga, wishyura serivisi wabonye. Mu gihe atayibonye rwose, numva bikwiye kugendana no gusubizwa amafaranga.”

Umuyobozi w’Irembo, Bimpe Israël, yasezeranyije PAC ko iki kibazo bagiye kugikemura.

Yagize ati:”Ndabyemera ko amafaranga ari make, ni ibintu tugomba guhita dukoraho, tukabikora, hanyuma uko Immigration igusubiza, ni twe dukorana na bo kugira ngo tube twasubiza ayo mafaranga byihuse. Icyo nibwira ko tugomba guhindura mu mikorere yacu ni ukwishyiramo ko hari ubwo umuntu akora amakosa kuko iyo umuntu aje ku rubuga Irembo, nta kindi kintu aba agamije, ni serivisi aba ashaka, ntabwo yaba aje gutakaza amafaranga ye cyangwa gusiragiza umukozi.”

Hari ikindi kibazo cy’abishyura serivisi z’Irembo inshuro ebyiri. Umuyobozi w’Irembo yasezeranyije PAC ko bose bazaba barishyuwe mu Kuboza 2023.

Ivomo: Bwiza

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?