Facebook yabicaga bigacika mu mbugankoranyambaga ubu ijyeze aharindimuka

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo Meta ari nacyo Facebook, Instagram na WhatsApp bibarizwamo bwagaragaje igihombo gikabije kuri facebook, by’umwihariko aho ku nshuro ya mbere mu myaka 18  abakoresha Facebook buri munsi bagabanutse kujyera kuri Miliyari imwe na miliyoni 929 mu mezi atatu asoza umwaka wa 2021 ugereranyije na Miliyari imwe na miliyoni 930 bayikoreshaga muri buri mezi 3 abanza yuwo mwaka.

Nkuko umuyobozi mukuru wa Meta Mark Zuckerberg ,yabitangarije BBC ngo kimwe mubituma abakoresha Facebook ,Instagram na Whatsapp baragabanutse harimo izamuka rya YouTube na TikTok by’umwihariko ku rubyiruko aho abenshi bahisemo kugana izo mbuga zindi nkamahitamo yabo ya mbere.

Kugabanuka kw’abakoresha Facebook bimaze kuyigiraho ingaruka zikomeye nkaho abayamamazaho batangiye kugabanya ibiciro bishyura naho 26.4% by’abashoramari bavuga ko batgiashimishwa kandi batakinanyuzwe na service za Facebook.

Nkuko Dave Wehner, ushinzwe ubukungu muri Meta abitangaza ngo guhindura uburyo ibikoresho bya Apple bikora biri mu byatumye Facebook na Instagram bigira ikibazo kuko nta mahirwe yo kwamamaza ahagije nka cyera.

Mu isoko ry’imari nimigabane ikigo cya Meta kimaze guta agakiro ku kigero cya 26.35% aho yahombwe miliyali 85 na miliyoni 240..

Ku itariki 28 ukwakira 2021 nibwo Facebook nk’ikigo yahinduye izina iba Meta gusa Facebook nk’urubuga nkoranyambaga yagumanye izina ryayo, ibyo bamwe bahuzaga n’ibirego bitandukanye Facebook yaregwaga, ngo Umukire akaba yarahisemo guhindura izina rya Kompanyi ngo hato Facebook itazagwa igahirimana n’ibiyigize byose, ibyo benshi bafata nkaho yanze kugumisha amagi ye mu gatebo kamwe.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?