Umukinnyi ukomeye yanze konji, yohereje murumuna we kumuhagararira mu bukwe

Umukinnyi witwa Mohamed Buya Turay ukomoka muri Sierra Leone yemeye gusiba ubukwe bwe yohereza murumuna we kumuhagararira kugira ngo adatakaza amahirwe yo kugurwa n’ikipe yo muri Sweden.

Uyu mukinnyi wakinaga mu Bushinwa,kuwa 22 Nyakanga nibwo yatangajwe nk’umukinnyi mushya wa Malmö nyuma y’aho ageze muri Suwede mbere y’aho bakamusaba kujya mu mwiherero kandi yari afite ubukwe kuwa 21 Nyakanga.

Malmo yifuzaga cyane ko uyu musore w’imyaka 27 yahita ahura na bagenzi be vuba bishoboka kugira ngo bitegura umwaka w’imikino bituma afata umwanzuro wo kwanga konji yari yemerewe asiba ubukwe bwe, ahubwo ahitamo  kohereza murumuna we kumuhagarira mu bukwe bwe n’umukunzi we.

 

Turay yishimye cyane, yabwiye ikinyamakuru cyo muri Suwede Afton Bladet ati: “Twashyingiranwe ku ya 21 Nyakanga muri Sierra Leone, ariko sinari mpari kuko ikipe yange nshya yari yansabye kuza hano kare. Twafashe amafoto hakiri kare. Birasa naho nari mpari ariko sinari mpari. Murumuna wanjye yagombaga kumpagararira mu bukwe.”

Turay wemeza ko kugeza ubu atarongera kubonana n’umugore we, avuga ko azagerageza kumujyana muri Suwede na kugira ngo abe hafi ye.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?