Umugore yabyaye ihene , umugabo we amaguru ayabangira ingata

Ibi byabereye muri repubulika iharanira demokarasi ya Congo, mu cyaro cya Cahoboka ho muri teritwari ya Katanga, aho hari umugore witwa Alphonsine ariko ukunda kwitwa Sifa, wabyaye ihene abantu bose bakikanga, uhereye ku muganga wamugezeho bwa mbere, abaturanyi ndetse n’abandi bantu babimenye, ndetse n’umugabo we wayabangiye ingata.

Uyu mugore Sifa we ubwe yivugira ko ubwo yasamaga iyi nda yayisamye bisanzwe, kuko yari yaranabyaye abana batandatu mbere, iyi nda yari iya karindwi, gusa ajya guca mu cyuma Ecography nibwo bamubwiye ko azabyara abazwe, kubera ko umwana yari afite ikibazo mu nda, gusa ubwo yari amaze amezi icyenda umwana agomba kuvuka, Sifa ntago yabashije kubyara, byamusabye gutegereza ukwezi kwa 11 gushyira ukwa 12.

Hari mu ijoro ryo kuwa 26 mutarama 2020, Sifa avuga ko ubwo hagwaga imvura aribwo inda yatangiye kumubabaza cyane, amanuka ku gitanda atangira kubyara, nibwo yabyaye ikintu kidasanzwe, kimeze nk’umwana w’ihene. Umu dogiteri wahamije aya makuru yagize ati” nitwa Dr. Shali Luhombo Nyawulu, ndi umuganga, nkora hano kuri centre medicale Umoja. Ndabyibuka hari kuwa 26 mutarama 2022, umuntu yaje yiruka mugitondo avuga ko hari umuntu wabyaye ihene, nka njye nk’umuganga ndetse n’abo dukorana, twahise dutabara cyane ko ari twebwe dushishikariza abantu kutabyarira mu rugo”.

Dr Luhombo akomeza avuga ati” njyewe ubwanjye nari mpibereye kugira ngo nemeze niba koko ayo makuru ariyo, narahageze nsanga umwana w’ihene bamuryamishije mu gitenge cya nyina, gusa yari ifite amabara abiri umweru n’umukara, gusa mvugishije ukuri, nta sura na nkeya y’umuntu yari ifite yari ihene nyayo”. Imfura ya Sifa ikimara kubona ibibaye, yabajije nyina iti” mama ibi ni ibiki”. Nibwo Sifa yamusabye kujya guhamagara abaturage bakaza. Abagore batatu bahageze mbere basanze koko ari ihene, ndetse yari ikiri nzima, ariko byarayinaniye guhagarara ahubwo iraryama.

Sifa akomeza avuga ati” twakomeje kuguma aho n’abo babyeyi, n’abandi baturage bakomeza kuza atangara bibaza ngo ibyo ni ibiki, njyewe narabaretse barabireba kuko njyewe ntashakaga kubireba, ariko bakomeza bambwira ko ari ihene nabyaye, kuva ubwo umugabo wanjye yahise anta arigendera, avuga ko umugore ubyaye ibintu nk’ibyo ataba agikundanye nawe”.

Mwankavu Mwamualunga Benitha, ni umubyeyi wa Alphonsine, avuga ko ibyo byose igihe byabaga abantu bose batereranye umukobwa we ahitamo kumujyana iwe kugeza na nubu bakaba bakibana, yagize ati” nkimara kubyumva nagize ubwoba bwinshi cyane, umwana akimara kubimbwira numvise umutima umvuyemo, narahahamutse ndahungabana, umutima wanjye urahungabana kubera ko ibyo bintu kuva nabaho nari ntarabibona”.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?