Ruhango-Kinazi: Minema yibukije Abaturage ko bagomba gukumira ibiza mbere y’uko bibangiriza.

Mu bukangurambaga bwo kwirinda no gukumira ibiza mu rwego rwo kwitegura igihe cy’umuhindo , Minisiteri y’ibikorwa by’Ubutabazi mu Rwanda Minema yibukije Abanyakinazi ko bagomba gukumira ibiza mbere y’uko bibageraho.

Muri ubu bukangurambaga bunakorwamo ibikorwa byo kuzirika ibisenge bitari bikomeye, kubaka Fondasiyo ku mazu amwe namwe y’Abatishoboye, gucukura imiringoti n’ibindi bikorwa, biri gukorwa hagamijwe kwereka Abaturage urugero rw’uko bikorwa, Minisitiri muri Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi Madame Kayisire Marie Solange yibukije Abanyakinazi ko igihe cyo gukumira ibiza cyiza ari muri iyi mpeshyi mbere y’uko imvura y’Umuhindo itangira kugwa.

Yagize ati” Kano gace k’Amayaga hari inzu nyinshi zikiguruka kubera Umuyaga. Ubu rero ni igihe cyiza cyo kuzirika ibisenge mbere y’uko imvura itangira kugwa.”

Yanibukije Abaturage gucukura imirwanyasuri ndetse no kubaka ingarane na cyane ko ingarane zizabafasha kubika ifumbire y’imborera izifashishwa mu bihe by’ihinga bikurikira.

Mu karere ka Ruhango kuva Mu mwaka wa 2020 kujyeza muri Kamena 2022, Binyuze muri Minema hubatswe amazu 530 aho hatanzwe Amafaranga asaga Miliyoni 289 yagombaga gufasha mu kubakira ndetse no kugoboka Abasenyewe n’ibiza.

Mu Rwanda buri mwaka ibiza biteza ibihombo by’asaga Miliyali 200 z’amanyarwanda.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?