Umuhanzi Yvan Buravan wivurizaga mu gihugu cy’u Buhinde yitabye Imana, azize uburwayi

Umuhanzi Burabyo Yvan (Yvan Buravan) yitabye Imana mu rucyerera rwo kuri uyu wa 17 Kanama 2022 aguye mu bitaro byo mu Buhinde aho yari yaragiye kwivuriza.

Mu itangazo ryasohowe n’abashinzwe kureberera inyungu ze, bahamije ko Buravan yazize indwara ya Kanseri yari amaranye iminsi.

Kuva yasohora indirimbo iheruka (Big time), Yvan Buravan yahise afatwa n’indwara atangira kwivuza tariki 2 Nyakanga uyu mwaka.

Nyuma y’icyumweru kimwe kirenga ari kwivuriza mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal, yaje gutaha; icyo gihe yavugaga ko yiyumva nk’uwakize ariko nyuma y’iminsi mike hakiriwe indi nkuru y’uko yagiye kwivuriza muri Kenya.

Kuva icyo gihe inkuru z’uburwayi bwe zakomeje kuba mbi ndetse umuryango we kenshi ugahamya ko icyo ukeneye ari amasengesho ku mwana wabo kurusha gutangaza uko ameze.

Nyuma y’iminsi yivuriza muri Kenya, Yvan Buravan yagaruwe mu Rwanda hatangira gutegurwa urugendo rwo kujya kumuvuriza mu Buhinde aho yajyanywe mu ntangiriro za Kanama 2022.

Mu rucyerera rwo kuri uyu wa 17 Kanama 2022 nibwo byamenyekanaga ko yitabye Imana.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?