Iby’ingenzi wamenya ku mukobwa wa mbere w’umucakara watunze miliyoni y’amadolari

Sarah Rector yavutse mu mwaka w’1902 mu burasirazuba bwa Oklahoma, mu matware yahoze ari ay’Abahinde. Yavukanaga n’abana batanu, babyawe n’abirabura b’abacakara. Babaga mu rugo rw’Umuhinde wari ubatunze nk’abacakara be.

Hashingiwe ku masezerano yo mu 1866 yasabaga ko abana bakomoka ku bacakara bahabwa ubutaka, Sarah yahawe hegitari 64 mu gace ka Glenpool, mu bilometero 97 uvuye aho bari batuye.

Bwari ubutaka bubi butashoboraga kweraho ikintu. Bwari bwaragenewe kuzatuzwaho abazungu ndetse n’abandi bavaga mu bwoko bwabo.

Umuryango wa Sarah wabaye mu buzima buciriritse, ku buryo kwishyura amadorali 30 y’umusoro ku butaka byabaye ikibazo, maze se umubyara, Joseph Rector, asaba urukiko rwa Muscogee County kubugurisha.

Urukiko rwa Muscogee rwanze kugurisha ubu butaka, rutegeka se wa Sarah gukomeza kwishyura iyi misoro.

Kugira ngo babashe kwishyura iyo misoro, muri Gashyantare 1911, Rector yafashe ubutaka bwari bwarahawe Sarah abuha ikigo cyitwaga Standard Oil Company cyatunganyaga ibikomoka kuri peteroli/amavuta.

Mu mwaka w’1913, iki kigo cyatangiye gucukura kuri ubu butaka byibuze metero kibe (m³) 400, Sarah yishyurwa amadorari 300. Mu Kuboza, Sarah yakiriye amadorari 11.567 avuye muri ubu butaka.

Ubwo Sarah Rector yari amaze gukura no gutera imbere ku myaka 12, yatangiye guhabwa inguzanyo, impano ndetse n’abandi bifuzaga kumurongora. Mu mwaka w’1920 amaze kuzuza imyaka 18 yari umwe mu batunze miliyoni y’amadolari.

Yari afite imigabane myinshi yari yaraguze, agura n’ubutaka bwinshi ndetse amaze kugira hegitari 800 z’ubutaka, yahise afata umuryango we arawimura maze bajya gutura muri Kansas.

Nyuma yo kwimukira mu mujyi wa Kansas, ku myaka 18 Sarah yashyingiranwe n’umwe mu bagabo bari abashoramari bo muri ako gace witwa Kenneth Campbell.

Ubukwe bwe bwabaye mu ibanga kuko hari nyina umubyara ndetse n’abavandimwe ba Campbell na nyirakuru. Nyuma babyaranye abana batatu maze bahana gatanya mu mwaka 1930. Mu mwaka w’1935 yongeye kubyarana abana na Owner William Crawford wari ufite inzu y’uburiro muri ako gace.

Sarah Rector yabayeho mu buzima bw’igitangaza, yambara imyambaro myiza, ahinduranya imodoka ndetse yitabira ibirori byinshi.

Yapfuye ku itariki 22 Nyakanga 1967 afite imyaka 65.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?