Bwambere mu Rwanda hagiye kwizihizwa Umunsi w’umugore w’Umunyafurika.

Ni umunsi uzizihizwa ku italiki 31 Nyakanga, ukaba usanzwe wizihizwa mu bindi bihugu bitandukanye ariko mu Rwanda ukaba ugiye kwizihizwa ku nshuri y’ambere.

Ni umunsi uzarangwa n’ibikorwa bitandukanye, bigaragaza uruhare rw’umugore n’iterambere rye muri rusange, ndetse Abagore batandukanye bagize ibikorwa byindashyikirwa bageraho, bazaganiriza bagenzi babo banababwira uburyo n’inzira zo kubigeraho.

Asubiza ku mpamvu uyu munsi utizihizwaga mu gihe ku isi uri kwizihizwa ku nshuri ya 60, Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’Abagore Nyirajyambere Berancille avuga ko igihe cyari Iki, anemeza ko imwe mu ntego nyamukuru zo kuwizihiza mu Rwanda ari uko hagamijwe gushaka ibisubizo, ibibazo bikibangamiye Umugore.

Insanganyamatsiko y’uyu munsi ni Uruhare rw’umugore mu iterambere rya Afurika.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?