Inama zagufasha guhangana n’umujinya ukabije

Hari abantu bagira umujinya ukabije ku rwego badashobora kwifata mu gihe barakaye, ariko bakaza kwicuza nyuma ari uko umujinya ushize.

Bamwe usanga bagutera ikintu cyose kiri hafi batitaye ko byabagiraho ingaruka cyangwa ngo bite ko bishobora gushyira mu byago mugenzi wabo.

Umuhanga mu by’imitekerereze ya muntu, Howard Kassinove avuga ko uburakari ari imyumvire mibi isanzwe ijyanye n’ibitekerezo bibi bibyutsa imyitwarire idahwitse.

Uyu muhanga avuga ko usanga akenshi abantu baterwa uburakari n’imikoranire itagenze neza hagati yabo n’abantu b’ingenzi kuri bo nk’abana babo, abo bashakanye, inshuti zabo magara n’abandi.

Izi ni zimwe mu ngingo zagaragajwe n’ivuriro ryo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika Mayo Clinic zagufasha kugira ngo wifate mu gihe ugize umujinya ukabije.

Tekereza mbere yo kuvuga

Biroroshye kuvuga iyo urakaye ariko ushobora kwicuza nyuma, fata umwanya muto byibuze utekereze ku byo ugiye gukora no kuvuga. Ibi bizakurinda kugira amagambo adakwiye uvuga ubitewe n’uburakari cyangwa se guhubuka.

Umaze gutuza, vuga ibibazo byawe

Mu gihe utuje uri gutekereza neza, garagaza akababaro kawe mu buryo bwiza utanduranyije. Vuga ibibazo byawe mubishakire n’umuti utababaje abandi cyangwa ngo ugerageze kugira uwo uhutaza.

Kora imyitozo ngororamubiri

Imyitozo ngororamubiri ishobora kugabanya ibibazo biguhangayikishije ndetse bishobora kugutera kurakara. Niba wumva uburakari bwawe bugenda bwiyongera, jya gutembera cyangwa wiruke gake gake, cyangwa umare umwanya ukora ibindi bikorwa bigushimisha kugira ngo biguhuze.

Shakisha uko wakemura ikibazo

Aho kwibanda ku cyaguteye kurakara, kora uko ushoboye kugira ngo ukemure ikibazo gihari.

Gerageza gushyira mu gaciro umenye ko hari ibyo ushobora guhindura n’ibyo utahindura. Iyibutse ko uburakari ntacyo buzakosora ahubwo bushobora gusa kuba bubi.

Ntukagire inzika

Kimwe mu bintu bitera abantu kugira umujinya ukabije ni ukutibagirwa ibibi abandi babakoreye, ibi birushaho kuba bibi iyo wa muntu yongeye ku guhemukira kuko biza byiyongera kuri bya bindi bya mbere utigeze wibagirwa.

Kubabarira ni intwaro ikomeye. Niba wemereye uburakari n’ibindi byiyumvo bibi kuganza ibyiyumvo byiza, ushobora gusanga utwawe n’uburakari.

Kubabarira umuntu warakaye bishobora kubafasha mwembi kwigira muri ayo makimbirane no gushimangira umubano wanyu.

Src: Igihe

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?