Ni inde uzungukira mu kwiyunga k’uRwanda na Uganda?

Kuri uyu wa 6 taliki 22 Mutarama 2022 Umugaba mukuru w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka yagiriye uruzinduko rw’umunsi umwe i Kigali. Ni mu gihe umubano w’urwanda na Uganda umaze igihe kigera ku myaka ine ujemo agatotsi ku buryo bweruye, aho hanafunzwe imipaka ihuza ibihugu byombi,  ibyo Ubugande bwavugaga ko yafunzwe n’Urwanda kuko ku ruhande rw’abwo imupaka ifunguye. 

Muri iyi nkuru turagaruka ku bazungukira mu kuba umubano w’uRwanda na Uganda wasubira nk’uko wahoze mbere y’uko umubano w’ibihugu byombi uzamo agatotsi mu buryo bigaragarira buri wese. Mbere yo kwibaza uzungukira mu izahurwa ry’uyu mubano turabanza turebe uwawuhombeyemo n’ubwo byagorana gupfa kwemeza uwahombye cyane kurenza undi ariko buri umwe yavuga uko abyumva akurikije ibyo abona.

Ku ikubitiro imipaka ihuza u Rwanda na Uganda mu byu mweru bitageze kuri bibiri abacuruzi batabarika mu gihugu cya Uganda batatse ibihombo bitabarika batewe n’ifungwa ry’iyi mipaka. Icyo gihe ku ruhande rw’urwanda ibintu byari bikiri ibisanzwe ariko n’ubundi mu mboni z’abareba kure byari byamaze kugaragara ko no ku ruhande rw’uRwanda hagomba kubaho ingaruka zitari nke kandi bidatinze.

Niba Abacuruzi bo muri Uganda baroherezaga amatoni n’amatoni y’ibicuruzwa byiganjemo ibiribwa mu Rwanda, bisobanuye ko igihe bitari bigishoboye kwinjizwa mu Rwanda inganda zabikoraga na zo zagabanyije ingano y’ibyakorwaga. Ibyo iyo bibayeho ingaruka ziramanuka zikagera ku mukozi wo hasi cyane kuko hahita habaho igabanywa ry’abakozi kuko ingano y’abo ibyo bakoraga byageragaho iba yamaze kugabanuka. Uko ni nako bijyenda ku misoro igihugu cyinjizaga binyuze mu nganda zakoraga ibyo bicuruzwa ndetse n’abacuruzi babijyemuraga.

Ku rundi ruhande rero mu Rwanda naho ibintu byatangiye guhinduka, ibicuruzwa bitandukanye byiganjemo ibyavaga cyangwa ibisa n’ibyaturukaga mu gihugu cya Uganda byatangiye guhenda ku buryo ubu ibyinshi byamaze kwikuba inshuro zirenze ebyiri. Si ibyo gusa kuko ubu tuvugana hari bimwe mu bicuruzwa byaturukaga mu gihugu cya Uganda ufatanwa ukamera nkufatanwe urumogi. Urugero ni nk’amavuta ya Movit. Mbere y’uko imipaka ifungwa aya mavuta icupa rya Garama 250 ryaguraga amafaranga 800, ubu uribonye na bwo mu buryo bw’ibanga warigura amafaranga 2500. Yikubye inshuro zirenga eshatu.

Ibyo bisobanuye ko igihe umubano hagati y’ibihugu byombi waba wongeye gusubukurwa, inganda zo muri Uganda zakongera gukora ingano y’ibyo bakoraga bityo abakozi babikora bakiyongera ndetse n’abacuruzi babigemuraga mu Rwanda ibikorwa byabo bigasubukurwa.  Ibyo bibayeho nta kabuza ku biciro bihanitse bigaragara ku masoko yo mu Rwanda hari icyagabanukaho mu buryo bugaragara. Isubukurwa ry’imirimo kandi rizaba no  ku bakoraga injyendo mu bihugu byombi, kuko ubu zasaga naho zahagaze. Kompanyi zatwaraga abantu muri ibyo bihugu zizongera kungukira muri izo ngendo ndetse zinatange akazi.

Ku ruhande rw’ububanyi n’amahanga naho inyungu zigomba kuzazamo kandi zitari nke kuko igihe umubano uzaba usubukuwe bizaba bisobanuye ko kwishishanya hagati y’ibihugu byombi kwagabanutse. Bizaba bisobanuye ko ibyo u Rwanda rwashinjaga Uganda ko ishyigikira abarutera bitazongera gupfa kubaho, ndetse hashobora no kuzongera kubaho guterana ingabo mu bitugu hagati y’ingabo z’ibihugu byombi nk’uko byabayeho muri RDC mu 1998 ubwo Uganda yatizaga u Rwanda ba kabuhariwe mu kurashisha imbunda nini ibyo General James Kabarebe yahamije ko abo basirikare bari ingirakamaro ku ngabo z’Urwanda.

Mu by’ukuri nta watinya kuvuga ko umubano w’ibihugu byombi ari ingirakamaro ku bihugu byombi ndetse n’ababituye. Uruzinduko rwa Lt Gegeral Muhoozi Kainerugaba umugaba w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka akaba n’imfura ya Perezida Museven yagiriye mu Rwanda rushobora kuza gusiga rweyuye igihu ku mubano w’ibihugu byombi

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?