Igitabo Real Love for Real People cyageze ku isoko

Igitabo Real Love For People ujyenekereje mu kinyarwanda bivuze ngo ” urukundo nyarwo ku bantu ba nyabo” cyanditswe na Claire umuhuza  nk’umusanzu ku bashinze ingo ndetse n’abakundana hagamijwe kubibutsa uburemere n’agaciro ku rukundo na nyuma y’aho ibyo bamwe bita guhararana biba bitagihari.

Ku nkomoko y’iki gitabo, mu kiganiro n’Impano Umuhuza Claire yagize ati” Igitekerezo  nagikuye ku bantu bakundana nabubatse ingo nagiye nganira nabo, numva ko abantu bakundana n’ ababana baba bakeneye guhora bibuka uburemere bw’urukundo ari nako babwirana amagambo meza kuko ijambo rirarema. Ikindi  kandi nanone bihura nibihe byurukundo nari ndimo.”

Kugeza ubu rero iki gitabo cyamaze kugera ku isoko, aho ugikeneye ashobora  guhamagara  kuri 0780475728  akaba yakigezwaho, ikindi ni uko guhera kwitariki 24/1/ 2022 kizaba kiri kuboneka kuri Rumina Kabyayi i Muhanga.

Iki gitabo kiri kugura amafaranga ibihumbi icumi y’amanyarwanda  gusa mu minsi iri imbere  isatira umunsi w’abakundana( Valentine’s day)  bikaba bishoboka ko ibiciro byahananturwa mu rwego rwo kwifatanya n’abakundana.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?