Uko mbyumva: Ikinamico ya Putin ku guhirika ubutegetsi bwe, intambwe ikomeye mu kwikiza abahanganye na we

Ikinamico yanditswe na Perezida Vladimir Putin w’uburusiya hanyuma abakinnyi bagatozwa na Yevgeny Prigozhin ku guhirika ubutegetsi bw’ Uburusiya, ishobora kuba ari intambwe ikomeye mu kwikiza abari mu nzego zikomeye z’igisirikare mu Burusiya badashyigikiye Perezida Putin, ndetse n’uburyo bwiza bwo guhuza Wagner n’igisirikare cy’u Burusiya.

Kuva mu ijoro ryo kuwa kane rishyira kuwa 5 taliki 24 Kamena, ku isi hakwirakwiriye amakuru y’uko  Umutwe witwara gisirikari wa Wagner usanzwe ukoreshwa mu bikorwa bya gisirikari n’Uburusiya aho binavugwa ko ushobora kuba ari umutwe washinzwe ku bufatanye na Perezida Putin, watangaje intambara kuri Leta y’u Burusiya ndetse nyuma biza kuvugwa ko wamaze kwigarurira imijyi ibiri mu majyepfo y’Uburusiya. Ese aho iyi ntiyaba ari ikinamico yanditswe neza, abakinnyi bakayitozwa neza hagamijwe kwigizayo  bamwe mu bakomeye mu Burusiya batavuga rumwe na Putin?

Bitangira Umuyobozi Mukuru w’umutwe wa Wagner PMC, Yevgeny Prigozhin, yavuze ko ahanganye n’abasirikare bakuru b’u Burusiya, aho yagaragaye ahamagarira abantu kujya mu mutwe ayoboye bakarwanya Minisitiri w’Ingabo Sergei Shoigu n’abandi bayobozi bakuru b’ingabo. Mu byukuri iyi nshuti ya Putin y’akadasohoka nta hantu na hamwe yigeze igaragaza ko irwanya Perezida uriho .Yevgeny Prigozhin agaragaza kandi ko  uwo mwanzuro yawufashe bitewe n’uko ubutegetsi bw’i Moscow ngo butahaga abarwanyi be intwaro zihagije mu ntambara bari gufashamo abasirikare b’u Burusiya muri Ukraine, ari naho yaheraga ashinja ingabo za Kremlin kugaba igitero ku barwanyi ba Wagner hagapfamo benshi.

Yevgeny Prigozhin watakaga ko ingabo ze za Wagner zimwe intwaro, yari gutera Leta yazimwimye yifashishije iki?

Mu magambo ya Prigozhin kandi yagaragaje ko nta buryo abarwanyi be ba Wagner bashoboraga kubona uko barwana mu gihe nta ntwaro zihagije bahawe, agashimangira ko byose ari amakosa y’abayobozi b’Igisirikare cy’u Burusiya cyane cyane Minisitiri w’Ingabo, Sergei Shoigu n’Umugaba Mukuru w’Ingabo, Gen Valery Gerasimov. Iyi ikaba ari imwe mu mpamvu zigaragaza ko ibyo yakoze bishobora kuba ari ibintu byari byateguwe ku bwumvikane n’inshuti ye magara Putin, mu rwego rwo kurangaza isi hifashishijwe itangazamakuru, ngo hagire amavugururwa ashobora  gukorwa mu buyobozi bw’igihugu cyangwa mu nzego z’igisilikare ariko byumwihariko hibandwa mu kwigizayo abatavuga rumwe na Perezida Putin ku byagakozwe ngo intambara yo muri Ukraine ishyirwe ku iherezo.

Kuba byavuzwe ko Umuyobozi wa Wagner Prigozhin, yerekeje mu gihugu cya Belarus kiyobowe n’umunywanyi wa Perezida Putin, nabyo ubwabyo bifite ibindi bigaragaza, kuko umugambi wo kugaragaza kwigumura kwa Wagner ubaye utateguwe ku bufatanye na Perezida Putin ubwe, byari kugorana ko umwanzi udasanzwe wa Putin wari wigaragaje yari guhita ahungira ku nshuti ya Putin. Byaba ari ibyo mu kinyarwanda bita guhungira ubwayi mu kigunda, ibidatandukanye no kuba wagirana ikibazo na Nyoko, ugahungira kuri Nyogokuru wawe ubyara Nyoko.

Kwihuza kw’ingabo z’u Burusiya na Wagner si umwanzuro wafatwa mu masaha 24 gusa.

Ibyiswe kumvikana hagati ya Leta y’u Burusiya n’ubuyobozi bwa Wagner nabyo bisa naho bidasobanutse, kuko bigaragara nkaho intego yo gutangaza ko Wagner yigumuye, byari amaco yo kuyihuza n’ingabo z’u Burusiya zisanzwe, hakurikijwe ubwumvikane bwahise bugerwaho n’ibyanzuwe mu masaha macye yakurikiyeho.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Burusiya, Dmitry Peskov yabwiye itangazamakuru ko ibirego byose bijyanye no kugambanira igihugu no guhurika ubutegetsi bwa Putin zizakurwaho kuri Prigozhin mu gihe amasezerano bagiranye yaba yubahirijwe. Yanavuze ko Abacanshuro ba Wagner bazasinyana amasezerano y’akazi na Minisiteri y’Ingabo z’u Burusiya nk’abandi basirikale bose b’u Burusiya ajyanye n’akazi, bityo bakaba abasirikare b’u Burusiya kuburyo batazongera kwitwa abacanshuro.

Wagner ni umutwe w’abacanshuro b’abarusiya umaze kubaka izina hirya no hino ku isi, kuko ujyenda witabira intambara zitandukanye wahawemo ibiraka , bikaba binavugwa ko bamwe mu barwanyi bawo bari bamaze no kugera muri Repubulika ya Congo, guhangana n’umutwe wa M 23 ubwo wigaruriga ubutitsa ibice byo mu burasirazuba bwa’icyo. Ni umutwe bivugwa ko washinzwe mu mwaka wa 2014, ukaba ugizwe n’abarwanyi basaga ibihumbi 50 b’inkorokoro.

 

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?