Amahirwe adasanzwe ku rubyiruko n’abagore bifuza gukora ubuhinzi n’ubworozi

SINDIHEBA Yusuf Avatar

Urubyiruko, abagore , amakoperative n’abandi bafite imishinga ijyanye n’ubuhinzi ndetse n’ubworozi, bashyiriweho amahirwe yo kuyihatanisha, itsinze igahabwa inkunga ifatika yo kuyifasha gushyirwa mu bikorwa. Kikaba ari igikorwa Kizashyirwa mu bikorwa na CDAT ku bufatanye na BDF
ifatanyije n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB),
Ministeri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) ndetse na Banki y’Isi.

Mu itangazo ryasinyweho na Vincent MUNYESHYAKA Umuyobozi mukuru wa BDF, harimo ko Abahamagarirwa gutanga ibitekerezo by’imishinga bagomba kuba ari Abahinzi cyangwa Aborozi ku giti cyabo ndetse
n’abakorera mu bigo bito n’ibiciriritse  na za Koperative.

Imishinga izaterwa inkunga nayo ikubiye mu byiciro bitatu , aribyo:
1. Ubuhinzi n’ubworozi by’ibanze,
2. Gufata neza umusaruro no kuwuhunika ndetse no,
3. Kongerera agaciro umusaruro.

Inkunga nyunganizi izatangwa ntabwo izarenza ntirenza 50% by’ishoramari rirambye ry’umushinga uzaba wahatanye ugatsinda andi 50% akazaba ari uruhare rwa nyirumushinga. Uruhare rwa nyirumushinga rushobora kuba amafaranga, umutungo utimukanwa cyangwa inguzanyo yavuye mu kigo cy’imari, bitabujije ko ubu buryo bwose bwakomatinyirizwa hamwe. Ibi bisobanuye ko Uzagaragaza umushinga ufite agaciro ka Miliyo 50 z’amanyarwanda ( Ni urugero) hanyuma umushinga we ugatoranywa, azahabwa Miliyoni 2 z’amanyarwanda nk’inkunda idasubizwa, hanyuma na we akagaragaza aho ashobora gukura miliyoni 25 zisigaye, nk’uko byavuzwe haruguru.

Ibitekerezo ku mishinga bizatangwa hifashishijwe ikoranabuhanga ku rubuga rukurikira: https://cdat.bdf.rw. Uwagira ikibazo cyo gukoresha iri koranabuhanga akaba asabwa kugana Ishami rya BDF rimwegereye muri buri Karere cyangwa akajya ku Cyicaro Gikuru.
Kwakira ibitekerezo by’imishinga bizamara iminsi 15 uhereye taliki  28/06/2023 ukageza tariki 12/07/2023.

Ku bindi bisobanuro mwakwegera ishami rya BDF ribegereye cyangwa mugahamagara
kuri nimero itishyurwa: 4777 or 0788193200.

Photo: Internet

Umwanditsi

SINDIHEBA Yusuf Avatar

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Author Profile

John Doe

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore magna aliqua. Ut enim ad minim veniam.

Search
× How can I help you?