Pastor Théogène Niyonshuti yaguye mu mpanuka muri Uganda

Mu gitondo cyo  kuri uyu wa 23 Kamena 2023 ku mbugankoranyambaga zitandukanye hano mu Rwanda hacicikanye inkuru y’akababaro y’urupfu rwa  Pasiteri Théogène Niyonshuti wamenyekanye ku izina ry’Inzahuke, bikaba byemejwe ko yazize impanuka y’imodoka ubwo yavaga yavaga i Kampala muri Uganda.

Rev. Pasiteri NDAYIZEYE umuvugizi wa ADEPR  yabwiye Ikigo y’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) ko koko ayo makuru ariyo, anemeza ko yaguye mu mpanuka yabereye mu gihugu cya Uganda

Umuvandimwe wa Nyakwigendera Pasiteri Theogen, nawe yabwiye ikinyamakuru igihe ko ayo makuru ari impamo, ndetse akaba ari no kwerekeza muri Uganda.

Yagize ati” Nibyo yitabye Imana, ndi kwerekezayo ngo menye ibyo ari byo. Yakoze impanuka ari kumwe n’abandi bantu babiri, umwe nawe ahita yitaba Imana mu gihe undi we yahise ajya muri koma gusa nawe biri kuvugwa ko yitabye Imana.”

Photo: Isimbi

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?