Imam wari ufungiye kwicira ingurube ku musigiti yafunguwe

Ku wa gatanu tariki ya 04 Ugushyingo 2022  mu rubanza rw’ubujurire  Urukiko rukuru urugereko rwa Rwamagana rwahanishije Musengimana Sadate wari Imam w’umusigiti wa Cyinzovu wiciye ingurube  y’umuturanyi mu mbago z’umusigiti, igihano cy’imyaka itatu isubitse rutegeka ko ahita afungurwa. 

Ikinyamakuru Umuyoboro dukesha iyi nkuru kivuga ko Musengimana Sadate yasabye urukiko kumugira umwere ariko rrugahitamo kumusubikira igihano  rugendeye ku kuba yemera icyaha ariko akavuga ko atishe iyo ngurube abigambiriye, mu gihe bishobora kuba bihabanye n’ibimenyetso urukiko rwari rufite.

Mu bujurire bwe Musengimana Sadati yavugaga ko koko yishe ingurube ariko ko atayishe ku bushake ndetse ko n’abatangabuhamya bamubeshyeye ko yayikubise umuhini nyamara yarayikuse akanyafu.

Urukiko rwasanze Icyaha cyo gufata nabi amatungo yororerwa mu rugo, kuyakomeretsa
cyangwa kuyica kimuhama kuko bigaragazwa n’ingaruka zabaye zidashidikanywaho zo kuba ingurube yarapfuye.

Gusa urukiko rwavuze ko kuba yaraburanye asaba imbabazi, yarishyuye ingurube yapfuye ndetse nta yandi makimbirane yari afitanye na Habyarimana Issa, no kuba nta kindi cyaha yigeze akurikira  mu nkiko,  byamubera impamvu nyoroshyacyaha yo kugabanyirizwa igihano cy’imyaka 5 agahanishwa imyaka itatu kandi yose igasubikwa mu gihe cy’imyaka 2.

Urukiko rukuru rwahise rutegeka ko nyuma yo guhanishwa iki cyaha ahita afungurwa rumutegeka gutanga ihazabu y’ibihumbi 500.

SRC: Umuyoboro

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?