Gatsibo: Abajura bibye Kiriziya barayeza, n’inkongoro ya Padiri ntibayirebera izuba

Ku wa 3 Ugushyingo 2022,  Paruwasi ya Kiziguro yandikiye inzego za Leta zirimo n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, izimenyesha iby’ubu bujura, bwibiwemo ibikoresho bya Kiriziya birimo n’inkongora ya Padiri, nkuko amakuru dukesha ikinyamakuru Igihe abivuga.

Mu ibaruwa igitangazamakuru IGIHE kivuga ko bafitiye Kopi, Paruwasi ya Kiziguro ivuga ko “Mu rukerera rwo ku wa Gatatu tariki 2 Ugushyingo 2022, bamwe mu bakirisitu basanzwe basengera muri Kiliziya ya Santarali ya Gakenke, banyuze kuri iyi kiliziya babona urugi barwishe bahamagara umuzamu.”

Nyuma yo kwinjira muri Kiliziya, umuzamu n’aba bakirisitu ngo “basanze utubati twose batwishe batwara ibintu bitandukanye birimo n’inkongoro ya Padiri.”

Ubuyobozi bw’iyi Kiriziya buvuga ko ibyibwe byose bifite agaciro k’asaga 1,400,000rwf

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?