Nyuma yo kuyikura mu icupa ikamukura mu nteko, Gamariel yavuye ku nzoga

Dr. Mbonimana Gamariel, uherutse kwegura ku mwanya w’ubudepite mu nteko y’Urwanda nyuma y’uko Perezida w’Igihugu amunenze ku bwo kuba yaratwaye imodoka yasinze , yatangaje ko yafashe umwanzuro wo kureka inzoga burundu, anasaba Perezida Kagame n’Abanyarwanda imbabazi.

Mu gitondo cyo kuwa mbere nibwo Dr Mbonimana Gamariel waburaga amezi 8 ngo asoze manda ye kuko yari amaze imyaka ine ari Umudepite yashyikirije Inteko Ishinga Amategeko ibaruwa ye y’ubwegure. Akaba yareguye nyuma gato y’uko mu ijoro ryo ku wa Gatanu yari yafashwe na Polisi y’Igihugu atwaye imodoka yanyoye inzoga.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Mbonimana yagize ati “Mbikuye ku mutima mbasabye imbabazi Nyakubahwa Perezida n’Abanyarwanda mwese. Nakoze icyaha cyo gutwara imodoka nanyoye inzoga. Nafashe umwanzuro wo kutazongera kunywa inzoga. Mwumve gutakamba kwanjye. Niteguye kuzuza neza izindi nshingano zose mungiriye icyizere.”

Dr Gamariel yari Umudepite w’ishyaka PL, rikaba rifite imyanya ine mu nteko. Kugeza ubu ntabwo haramenyekanaugomba kumusimbura.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?