Miss Kayibanda Aurore ari mu rukundo rushya, nyuma yo gutandukana n’umugabo we

Nyampinga w’u Rwanda 2012 Kayibanda Aurore yemeje ko ari mu rukundo rushya, ni nyuma yo gutandukana na Mbabazi Egide bari barasezeranye imbere y’amategeko.

Uyu mukobwa usanzwe wibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yahaye umwanya abamukurikira kuri Instagram ngo bagire icyo bamubaza.

Ibibazo byinshi byagiye bigaruka ku rukundo rwe aho benshi bibabazaga niba yaba yarongeye gusubira mu rukundo.

Hari uwamubajije niba yumva azashaka undi mugabo, maze agira ati “nzashaka rwose. Urakoze.”

Undi yamubajije niba afite umukunzi, maze agira ati “ndi mu rukundo.”

Abajijwe ko yigeze kuvuga ko azandika igitego gikubiyemo inkuru y’urukundo rwe, maze mu kumusubiza agira ati “nahisemo kwandika ibifitiye abandi akamaro, nimbisoza muzabibona.”

Mu mpera z’umwaka wa 2014 nibwo byatangiye kuvugwa ko Miss Mutesi Aurore ari mu rukundo na Mbabazi Egide.

Icyo gihe ntibigeze babihakana cyangwa ngo bihishire kuko akenshi wasangaga amafoto yabo ku mbuga nkoranyambaga bari kumwe, barebana akana ko mu jisho ndetse banabwirana amagambo meza y’urukundo.

Ku wa 1 Werurwe 2018 hagiye hanze amakuru yemeza ko Mutesi wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2012 yambitswe impeta y’urukundo na Egide Mbabazi bari bamaze igihe kirekire bakundana.

Egide yambikiye Miss Mutesi Aurore impeta y’urukundo muri Pariki ya Grand Canyon iherereye i Las Vegas muri Leta ya Nevada.

Aba bombi bahanye isezerano imbere y’amategeko ku wa 29 Nyakanga 2018 ku nkombe z’inyanja mu Mujyi wa Portland muri Leta ya Maine, bemeranya kubana ubudahemukirana haba mu byiza no mu makuba.

Muri Gashyantare umwaka ushize nibwo Kayibanda yemeje ko yatandukanye n’umugabo we.

Uretse kuba Mutesi Aurore yarabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2012, yanambitswe ikamba rya Miss FESPAM ryatangiwe mu Mujyi wa Brazzaville mu iserukiramuco Nyafurika rya muzika, Festival Panafricain de la Musique mu 2013.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?