Portugal na Brazil ziyunze ku Bufaransa zigera muri 1/8 cy’igikombe cy’Isi

Nyuma y’imikino y’umunsi wa 2 w’igikombe cy’Isi kirimo kubera muri Qatar, wasize Brazil na Portugal ziyunze ku Bufaransa muri 1/8.

Ejo hakinwaga imikino y’umunsi wa kabiri mu itsinda G na H.

Mu itsinda G, bigoranye ikipe y’igihugu ya Cameroun yaje kunganya na Serbia ibitego 3-3. Ni nyuma y’uko Serbia yari yatsinze iki gihugu ibitego 3-1 ariko abasore nka Eric Maxim Choupo-Moting na Vincent Aboubakar bakaza gutsindira Cameroun ibitego byasanze icya Jean Charles Castelletto cyo mu gice cya mbere.

Muri iri tsinda kandi, Brazil yakatishije itike ya 1/8 itsinze Switzerland igitego 1-0 cya Casemiro ku munota wa 83, ni nyuma y’uko VAR yari yanze icya Vinicius Jr cyo ku munota wa 66.

Brazil kandi yazamutse n’amanota 6, mu gihe Switzerland ifite 3 n’aho Cameroun na Serbia zikagira 1.

Mu itsinda H ari na ryo rya nyuma, nta nkuru Ghana yatsinze South Korea.

Igitego cya Mohammed Salisu ku munota wa 24 ndetse na Mohammed Kudus ku munota wa 34 byafashije Ghana gusoza igice cya mbere iyoboye.

South Korea yaje kwishyura ibi bitego ku munota wa 58 na 61 byose byatsinzwe na Gue-Song Cho. Ghana yaje kubona igitego cy’intsinzi ku munota wa 68 gitsinzwe na Mohammed Kudus.

Muri iri tsinda Portugal yabonye itike ya 1/8 itsinze Uruguay ibitego 2-0.

Ni ibitego bya Bruno Fernandez ku ku munota wa 54 ku mupira yahinduye imbere y’izamu Ronaldo azamuka gushyiraho umutwe ariko ntiyawuhamya uyoboka mu rushundura. Bruno Fernandez yaje gutsinda igitego cya kabiri ku munota wa 3 w’inyongera umukino urangira ari 2-0. Portugal yazamutse n’amanota 6, Ghana ifite 3, Uruguay na South Korea zifite 1.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?