Abayobozi b’amadini mu Rwanda bavuga ko abayoboki bayo bamaze kwakira gusengera mu ngo.

Icyorezo cy’indwara ya coronavirus gikomeje kugariza isi, abantu barenga 2,800,000 ni bo bamaze kucyandura, abo kimaze guhitana bararenga ibihumbi 200 kandi abaturage barenga kimwe cya gatatu cy’abatuye isi bakomeje guhura n’ingaruka zacyo kubera ingamba Leta yafashe zo kubagumisha mu rugo no guhagarika ibikorwa binyuranye by’ubukungu.

Iki cyorezo ariko nanone gikomeje kugira ingaruka zinyuranye ku madini hirya no hino ku isi aho abavugabutumwa byabaye ngomba ko bashaka izindi ngamba nshya zo kugeza ijambo ry’Imana ku bayoboke b’amadini bahagarariye mu gihe imisigiti, kiliziya n’izindi nsengero byafunzwe.

Mu kiganiro imvo n’imvano cya BBC Abayobozi b’amadini atandukanye arimo Islam, Kiriziya Gaturika, ndetse n’itorero ry’abangirican mu Rwanda bose icyo bahurizaho n’uko bifashisha ibitangazamakuru ndetse n’imbugankoranyambaga kugirango bagenera ubutumwa abayoboke b’amadini bayobora.

Abajijwe uko abaislam bakiriye ihagarikwa ry’amasengesho yo mu ruhamwe kandi yabaga ari ngombwa Mufuti Salim Hitimana yashubije ko ” Abayoboke ba Islam babyakiriye nk’ibintu bigoye kubyakira ariko bakanabigira ibyabo kuko bari bamaze kumenya neza ko uburyo icyorezo cya Coronavirus gikwirakwiramo ari uburyo abantu benshi bahuriramo begeranye mbese nk’ubwari busanzwe bwifashishwa mu masengesho. Bityo kuba barasabwe kwihangana kugeza igihe kizacogorera, barabyumvishe kandi abayobozi bakomeza kubakangurira gukurikiza amabwiriza kugira ngo hato icyorezo kitazagira n’uwo cyambura ubuzima.

Yaba Mufuti w’u Rwanda Sheikh Salim Hitimana wo mu idini ya Isilamu, umushumba mukuru w’itorero ry’abangilikani mu Rwanda Musenyeri mukuru Laurent Mbanda na Musenyeri Philippe Rukamba, umushumba wa Diyosezi ya Butare akaba na Perezida w’Inama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda. bose icyo bahurizaho n’uko abayoboke b’amadini bayoboye bamaze kwakira gusengera mu ngo cyane ko n’ubundi gusenga akenshi ari mu mutima.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?