Kicukiro: Abagabo 2 barakekwaho guhinga urumogi mu gipangu barindaga

Kuri iki cyumweru tariki ya 26 Mata mu karere ka Kicukiro, mu murenge wa Masaka hatawe muri yombi abagabo babiri bakekwaho guhinga urumogi mu gipangu bari bararindishijwe.

Nkuko Igihe Dukesha iyi nkuru Kibivuga, aba bagabo bombi bafashwe n’inzego zibanze kubufatanye n’inzego z’umutekano, Umwe muribo yari afite imyaka 36 naho undi we akaba yar’afite imyaka 25. Aba bagabo bakaba batawe muri yombi, nyuma yaho abaturanyi baho barindaga batanze amakuru ko bakeka ko abo bagabo baba bahingamo urumogi.

Iki gipangu cyahinzwemo cyari icy’undi muntu wari warabasizeho nk’abakozi be ngo bajye bamucungira imitungo.

Nyuma yaho ubuyobozi buherewe amakuru bwaje kwinjira muri icyo gipangu, maze busanga koko urwo rumogi ruhahinze ariko ruvanze nindi myaka nkuko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange, yabitangarije igihe.

Ati: “Twahageze dusanga koko urumogi rurahari rurahinze, bari baragiye baruvanga n’indi myaka ahantu harimo urutoki, amateke narwo bakarusesekamo”

Aba bagabo bombi bakaba bahise bashyikirizwa urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), aho bari kuri sitasiyo ya Masaka ngo basobanure uko urwo rumogi rwahageze.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?