UYU MUNSI MU MATEKA: Tariki ya 27 Mata umunsi uwabaye Perezida wa mbere wa Ghana yapfuyeho.

Tariki ya 27 Mata ni umunsi wa 117 w’umwaka ugendeye kuri ndangaminsi  ya Gregorie, bivuze ko habura iminsi 248 ngo umwaka urangire.Ku munsi nk’uyu akaba aribwo bwa mbere mu mateka habaye ishyirwa mu batagatifu ry’abapapa babiri icyarimwe, naho Uwabaye perezida wa mbere wa Ghana akaba ariho yapfuyeho..

Tariki ya 27 Mata Muwi 1961, Nibwo igihugu cya Sierra Leone cyabonye ubwigenge. Iki gihugu cyari cyimaze igihe kirenga imyaka 150 gikoronejwe n’Abongereza.

Tariki ya 27 Mata Muwi 1994, nibwo bwa mbere Abanyafurika y’epfo bose bari bemerewe gutora. Ubwo hari hasanzwe gusa hemerewe ko abari butore ari abazungu, ibintu byari bimaze imyaka irenga 44. Kuri aya matora afatwa nk’ayabaye ayambere yo kuri bose muri Afurika yepfo, nabirabura bari bemerewe gutora ni nabwo Nelson Mandela yatsindaga aya matora akayoboraAfurika y’epfo.

Tariki ya 27 Mata kandi Mu mwaka wa 2005, Nibwo indege ya mbere yari nini muri icyo gihe yamuritswe. Iyo ndege ikaba yari France Airbus A 380. Niyo yari indege ya mbere itwara abagenzi benshi yari ibashije gukorwa. Ikaba yari ifite ubushobozi bwo gutwara abantu 853. Yari yaranahawe agahimbano ka Superjumbo.

Tariki ya 27 Mata  Mu mwaka wa 2014, Bwa mbere mu mateka y’isi i Vatican habaye umuhango  wo gushyira mu rwego rw’abatagatifu Abapapa babiri icyarimwe. Abo bakaba bari Papa John Paul II na Papa John XXIII.

Taliki nk’iyi kandi hari na bimwe mubyamamare byavutse, aho twavuga nka perezida wa 18 wa Amerika, Ulysses S. Grant, wavutse kuri iyi tariki muwi 1822. Naho muwi 1997 umukinnyi wumupira wamaguru, Josh Onomah  ukomoka mu Bwongereza nibwo yavutse. Uyu akaba ari umukinnyi wikipe ya Fulham yo muri icyo gihugu.

Tariki ya 27 Mata kandi hari bamwe mu byamamare bapfuye, twavuga nk’umwe mu baharaniye ubwingenge bwa Afurika, akaba ari nawe wabaye perezida wa mbere wa Ghana, uwo ntawundi ni Kwame Nkrumah, Uyu mugabo yapfuye kuri iyi tariki mu mwaka wi 1972, Ubwo yar’afite imyaka 62.

Kuri iyi tariki kandi mu bihugu nka Finland, uyu munsi bizihizaho umunsi wabavetera (Veterans’s Day) naho mu bihugu nka Netherlands, Aruba, Curacao na Sint Maarten bakawita umunsi wabami (King’s Day).

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?