Ubutaliyani ingamba za guma mu rugo zigiye koroshywa, ariko amashuri azasubukurwa mu kwa 9

Minisitiri w’intebe w’Ubutaliyani Giusepe Conte yavuze ko gahunda yo koroshya ingamba zijyanye no kuguma mu rugo izatangira tariki 04 z’ukwezi gutaha kwa gatanu, aho abantu bazemererwa gutangira gusurana ariko ari bacyeya kandi bambaye udupfukamunwa. Gusa amashuri yo akazongera gufungura imiyango mu kwezi kwa 9.

Leta y’Ubutaliyani yatangaje ko igiye koroshya amategeko akomeye yashyizweho mu byumweru birindwi bishize yo kurwanya coronavirus, ibi ikaba ibitangaje nyuma y’uko imibare y’abapfa buri munsi igeze ku gipimo cyo hasi kuva hagati mu kwezi kwa gatatu.

Ibindi bihugu nka Afurika y’Epfo, Ubusuwisi na Espagne nabyo byatangaje ko bigiye koroshya izi ngamba.

Ejo ku cyumweru, Mu Butaliyani hapfuye abantu 260, umubare muto ku munsi kuva tariki 14/03/2020. Abo iyi ndwara imaze guhitana bose ni 26,644, nibo benshi mu Burayi.

Abamaze kwandura Covid-19 mu Butaliyani ni 197,675 nk’uko bivugwa n’imibare ya kaminuza ya Johns Hopkins.

Ibyo bagiye koroshya ni ibi bikurikira.

Avugira kuri televiziyo, minisitiri w’intebe Conte yavuze ko izo ngamba zirimo ko;

  • Abantu bazemererwa kugenda hagati mu karere kabo ariko kujya mu tundi turere bitazaba byemewe
  • Gushyingura bizongera kwemerwa, ariko bikorwa n’abantu batarenze 15 kandi bikorerwe hanze
  • Abakora siporo ku giti cyabo bazemererwa , abantu bose nabo bemerererwe gukorera siporo hanze y’ingo zabo
  • Utubari n’inzu z’uburiro bizafungura ariko gusa umuntu agura ibyo atwara – atari ukubimushyira nk’uko bimeze ubu – ibiryo ni ukubirira mu rugo cyangwa mu biro
  • Kuva tariki 01/06/2020 nibwo biteganyijwe ko utubari, inzu z’uburiro n’inzu zitunganya ubwiza bizongera gufungura bisanzwe.
  • Amakipe y’imikino azongera gutangira kwitoza hamwe tariki 18/05

Ntihatangajwe igihe shampiyona y’umupira w’amaguru mu Butaliyani ishobora gutangirira.

Bwana Conte yavuze ko ibikorwa byo kwirinda guhura kw’abantu benshi bizakomeza mu yandi mezi ari imbere, nk’insengero zizakomeza gufungwa. Yasabye abantu gukomeza kutegerana nibura ku ntera ya 3m.

Ati: “Niba ukunda Ubutaliyani ha intera mugenzi wawe”.

VOA

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?