Angel Di Maria mu nzira igaruka Old Trafford, naho Paul Pogba yerekeza muri PSG.

Umufaransa Paul Pogba, muri iri mpeshyi igiye kuza ashobora kuva muri Manchester United akerekeza muri Paris Saint Germain. PSG ikaba yatangaje ko yiteguye kuba yatanga abakinnyi bayo babiri nkingurane, ngo ibashe kwibikaho uyu musore w’Umufaransa.

Nkuko ikinyamakuru The Mirror cyo mubwongereza cyabitangaje, umuny’Argentine Angel Di Maria, ashobora kongera kwisanga yasubiye muri Manchester United ikipe yigeze gukinira mu myaka yashize akayivamo yerekeza muri PSG.

Amakuru ava mu Bufaransa aremeza ko iyi kipe yemeye kuba yarekura abakinnyi babiri ku ngurane ya Pogba. Abo bakinnyi ni umukinnyi w’imbere ku ruhande rw’ibumoso Di Maria, na mugenzi we ukina hagati mu kibuga Julian Draxler. Iyi kipe yo mu bBufaransa yatangaje ko ifite intego yo gutwara igikombe cya champions League cy’umwaka utaha, ikaba yemeje ko Pogba nawe agomba kuba umwe mubazayifasha kubigeraho.

N’ubwo bitazwi neza igihe igura nigurisha ry’abakinnyi rizasubukurirwa kubera icyorezo cya coronavirus cyugarije isi, gusa biteganyijwe ko igihe cyose ryafungurirwa iyi yaba imwe muri transfer yaryo ya mbere.

Ibi kandi bivuzwe nyuma yaho Pogba yagiye avugwa kwerekeza mu makipe yandi akomeye gusa ntabashe kuyerekezamo, nko kuba yasubira muri Juventus cyangwa kwerekeza muri Real Madrid ndetse na Inter de Milan nizindi nyinshi zagiye zivugwaho kumwifuza.

Uyu Di Maria ushobora kugaruka muri Man U, ntiyagiriye ibihe byiza i Old Trafford ubwo yahakiniraga mu mwaka w’imikino wa 2014-2015. Gusa ubwo yageraga muri PSG yagerageje kwitwara neza aho yatsindiye iyi kipe ibitego 47 mu mikino 144 yayikiniye.

N’ubwo bwose kandi ibi biri kuvugwa ntawakwirengagiza ko Juventus nayo mu minsi ishize yatangaje ko yiteguye kuba yarekura umwe mubasore bayo, hagati ya Dougla Costa cyangwa Alex Sandro, ngo nayo ibe yabasha kwisubiza uyu musore wayigiriyemo ibihe byiza.

Si Juventus  gusa kuko Real Madrid bivugwa ko yiteguye kuba yatanga abakinnyi batatu bayo bose ngo ibashe kwibikaho uyu mufaransa, abo basore akaba ari Lucas Vazquez, Alvaro Odriozola na James Rodriguez.

Gusa ubuyobozi bwa Manchester United bwo bwirinze kugira byinshi bubitangazaho, cyane ko ntawe uzi icyizakurikiraho nyuma yaho amwe mu makipe ubukungu bwayo bushobora kuzaba bwarazahajwe bikomeye n’icyorezo cya Coronavirus.

 

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?