Umugabo yakiriye coronavirus aho yigeze gukirira indi indwara ikomeye ari uruhinja

Muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika muri leta ya New York, umugabo wimyaka 40 yakiriye coronavirus mu bitaro bimwe nibyo yigeze gukiriramo indwara y’urwagashya ubwo yari uruhinja.

Uyu mugabo witwa, Adam Lilling, kur’ubu ni umugabo w’abana babiri yavutse muri Werurwe muwi 1980, avukira ku bitaro byitwa Northwell Health’s Cohen Children’s Medical center. Ubwo yavukaga yavukanye ikibazo cy’indwara y’urwagashya, inyama iba hafi y’umwijima, nyuma yo kubagwa bigoranye yaje gukira iyo ndwara maze akomeza ubuzima bwe busanzwe.

Nyuma yimyaka 40 yose, ku munsi w’isabukuru y’amavuko ye, Tariki ya 16 Werurwe, nibwo yarembye maze mu kumupima bamusangana icyorezo cya coronavirus, nibwo yahise atwarwa kubitaro ngo atangire gukurikiranwa.

Nyuma yo kumara iminsi itandatu kubitaro bya North Shore University Hospital, yaje koherezwa kuri bya bitaro byamuvuye akiri uruhinja. Maze nyuma yo gukurikiranwa n’abaganga yaje kongera kumererwa neza birangira akize arataha.

Akimara kuva mu bitaro mu buryo busa n’ibitangaza, yatangaje ko ibitaro bimukirije ubuzima kabiri kose atabura kubyitura, maze atangiza ubukangurambaga bwo gufasha ibyo bitaro aho yakusanyije arenga ibihumbi 10 by’amadorari ($10,000).

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?