”Muhammad” izina riyoboye andi mu kwitwa abantu benshi ku isi.

photo by internet

Urubuga rw’abongereza Baby Center rukoraUbushakashatsi butandukanye ku mazina y’abana rwerekana ko izina ry’icyarabu ‘Muhammad’ rikomeje kuba izina   riyoboye andi ku isi.

Mu mwaka  2014na  2015  nabwo Muhammad ryari izina riza imbere ku rutonde rw’amazina yitwa abantu benshi kurenza andi mazina. Uru rutonde kandi rugaragaza ko amazina y’icyarabu yagiye akundwa cyane mu bice bitandukanye by’isi buri uko umwaka utashye.

Andi mazina yicyarabu nka Ibrahim, Nuhu(Nowa), Zara, Nur, Fatima, Marium, Ahmad na Ali yagarutse mu mazina 100 ya mbere yitwaga abantu benshi mu mwaka wa  2019.

Ikinyamakuru globalvillagespace.com cyagaragaje ko Nyuma ya Muhamadi, Nowa ari ryo zina ryaje ku mwanya wa kabiri kuri uru rutonde ,mu gihe Oliver ryavuye ku mwanya wa gatatu ku nshuro yaryo ya mbere mu myaka icyenda ishize. Abashakashatsi bavuga ko izina Muhammad ryaje kuri urwo rutonde mu 1924 kandi kuva icyo gihe rigenda ryiyongera mu kwamamara.

Muri 2017, izina rya Muhammad ryasimbuye William mu mazina 10 ya mbere y’abahungu azwi cyane mu bice bitandukanye kw’isi cyane cyane I burayi.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko iri izina ryazamutseho imyanya 35 mu myaka icumi ishize, kandi ryageze ku mwanya wa munani muri 2017, aho byatwaye indi myaka ibiri yonyine kugira ngo ribe izina ryamamaye cyane mu Bwongereza.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?