Muhanga: Abaturage bararahira ko batazongera guhururira ibyo babonye byose, nyuma y’impanuka yatejwe n’indege.

Bamwe mu batuye mu murenge wa Shyogwe uherereye mu karere ka Muhanga , barahiye ko batazongera guhururira ibyo babonye byose, nyuma y’uko kuwa 5 taliki 22 Ukwakira 2021 ahazwi nko mu cya kabiri hururukiye indege yo mu bwoko bwa Kajugujugu yari ijyanye imiti ku kigo  kitwa Rwanda Management Institute(RMA) ubundi hasanzwe hazwi nko kuri RIAM , ariko yajya kongera kuguruka igateza umuyaga mwinshi cyane, wasenye igikuta cy’inyubako y’ikigo yari ijyanyemo imiti, bityo bamwe  mu magana y’abari baje kwirebera indege basatiriye icyo gikiuta cyane kirabagwira.

Misago Alexandre wageze aha ubwo indege yari imaze kururuka yabwiye Impano ati” Jyewe ibi bintu byabaye nabikuyemo isomo kuburyo iramutse igarutse ntashobora kongera kujya gushungera, ahubwo nakwikuriramo akanjye karenge”.

Umubyeyi utashatse ko dutangaza imyirondoro ye, we wanakomerekejwe n’umuyaga waturutse kuri iyi ndege, yabwiye Impano ko we yayumvise ari mu rugo iwe akajya kureba. Yagize ati” Twari duhari turi abantu benshi cyane rwose nka 200, indege igiye guhaguruka rero nibwo haje umuyaga mwinshi cyane wamaze iminota iri hagati ya 15 na 20, ku buryo wahutaje abantu benshi, kuko twagiye kwa Muganga turi nka 12”.

Ku bijyanye n’isomo byamuhaye, we avuga yabonye ko atari byiza guhururira ibibonetse byose ku buryo we atazanabisubira.

Twagirayezu Emmanuel na we wari waje kwirebera indege, yavuze ko byabasigiye isomo, akemeza ko igihe haba hongeye kuba ikintu kidasanzwe azajya arebera kure ariko ntiyegere aho cyabereye.

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga KAYITARE Jacqueline yemereye kimwe mu bitangazamakuru bikorera hano mu Rwanda ko koko ayo makuru y’uko hari abantu bakomeretse ari yo, avuga ko babiri mu bari bakomeretse ari bo bari bakiri mu bitaro, naho abandi bose bari bamaze gusubira mu ngo zabo.

 

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?