Sobanukirwa Rayon Day, umunsi w’igitaramo n’umukino, imbere y’abafana imbonankubone, ibyo benshi bari banyotewe.

Rayon day ni nk’umunsi wo kongera guha ikaze abafana ku kibuga ku ruhande rwa Rayo Sport, aho uyu munsi uzizihizwa ku cyumweru tariki ya 24 ugushyingo 2021, hakaba hateganyijwe umukino uzayihuza   na Kiyovu sports. Uwo munsi Rayon Sport izereka abafana abakinnyi Rayon sports izifashisha mu mwaka w’imikino wa 2021-2022 na numero bazambara.

Icyo kwitabira uyu munsi bisaba?

Kwitabira uyu munsi Rayon sports izaba yemerewe kwakiramo abafana bagera ku bihumbi 8 icyarimwe,  yemerewe muri stade amahoro nyuma y’igihe kirenga umwaka n’igice abantu nk’abo badahurira hamwe ku bibuga by’umupira w’amaguru, bizaba bisaba ko umufana ushaka kwitabira  azaba  yarikingije inkingo zombi za covid-19 ndetse asabwa kwerekana ubutumwa bw’uko yipimishije icyorezo cya Covid19 mu masaha nibura 72 mbere y’uwo munsi kandi  ibisubizo bigaragaza ko ari muzima.

Amatike ahasanzwe ni (5000Rwf), ahatwikiriye cyangwa mu ntebe z’umuhondo (10,000Rwf), VIP (15,000Rwf), VVIP (20,000Rwf).

Uretse umukino uzahuza Rayon sports na Kiyovu sports I saa cyenda z’amanywa. Hazaba hari abahanzi bazasusurutsa abazaba bitabiriye uwo munsi nka Queen cha, Senderi, khaliphan, Riderman ndetse na Symphony band.

Rayon Sports izatangira shampiyona ihura na Mukura Victory Sports ku wa 30 Ukwakira i saa cyenda z’amanywa mu gihe Kiyovu Sports izahura na Gorilla FC i saa sita n’igice z’amanywa.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?