Gisagara Umugeni yategereje umusore bari bagiye gusezeranira amaso ahera mu kirere

Ibi byabereye mu murenge wa Mukindo ho mu karere ka Gisagara, umukobwa yategereje umusore bari bagiye gusezerana amaso ahera mu kirere, kuko byarangiye bwije umuhungu ataje. Ngo hari hateganijwe ko uyu muhungu asaba akanakwa nyuma bagasezerana mu kiliziya ariko umuhungu ntiyaboneka .

Iyi mihango y’ubukwe yari iteganijwe kuba kuri uyu wa 03 Kanama ubwo Felix na Denyse bari gusezerana, aho umukobwa yari gusabirwa iwabo bagasezeranira imbere y’Imana muri paruwasi ya Magi iherereye mu karere ka Gisagara nk’uko Umuseke dukesha iyi nkuru ubitangaza. Abantu bari babukereye ngo bagiye gutaha ubukwe, yewe abandi bari banafite impano zo guha abageni ariko birangira ubukwe butabaye. Umwe mu bari batashye ubwo bukwe yavuze ko bategereje abageni bari batahiye ubukwe ariko baraheba, ndetse ngo bombi muri uyu mwaka wa 2022 nibwo bari basezeranye imbere y’amategeko mu murenge wa Mukindo.

Yakomeje avuga ko umusore yagiye ku wa gatanu avuga ko agiye gushaka ibyo gukoresha ubukwe ariko anagiye kwiga kubera ko asanzwe yiga na kaminuza, birangira atagarutse ariko ngo agenda yagiye abwiye ababyeyi be ko bakomeza gutegura ibijyanye n’ubukwe ariko ngo mbere y’ubukwe nibwo byagaragaye ko umusore Atari gufata telephone birangira no ku munsi w’ubukwe ataje. Amakuru yamenyekanye n’uko abari gusezerana bafitanye umwana mukuru w’umukobwa, ariko ngo impamvu ubukwe butabaye ababyeyi b’umuhungu ntago bashakaga uwo mukobwa nk’uko byabwiwe Umuseke.

Umunyamabanga Nshingwabikora w’akagari ka Gitega Biziyaremye Samuel, yavuze ko ibyabaye nabo byabatunguye, gusa avuga ko umusore bakirimo kumushakisha kubera ko icyatumye ataza batakizi bityo bazakimenya ariwe ubyivugiye.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?