Rwanda: Umugabo yafashe mugenzi we amusambanyiriza umugore we aramukubita arapfa

Mu Murenge wa Nyamiyaga mu Karere ka Gicumbi haravugwa inkuru y’umugabo wasanze hari undi mugabo uri kumusambanyiriza umugore amukubita ikibando aramwica.

Uwo bivugwa ko yasambanyirizwaga umugore ni umugabo mutpo w’imyaka 26  ari nawe ukekwaho kwica  uwitwa Uwitonze Jean de Dieu w’imyaka 36.

Nkuko ikinyamakuru IGIHE iyi nkuru cyabyanditse, ngo byabereye ahitwa Karambo muri Karere Gicumbi mu murenge wa  Nyamiyaga. Usanzwe asambanyirizwa umugore ngo yakubise ikibando mugenzi we mu mutwe aramukomeretsa bikomeye, abamujyanye kwa muganga bamugezayo yapfuye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamiyaga  Claudien Kalisa yemereye igihe ibyáya makuru maze agira ati “Yamukubise nka saa tatu z’ijoro bamujyana kwa muganga, bamugejeje ku Kigo Nderabuzima cya Nyamiyaga nka saa tanu ariko yagezeyo umwuka wamushizemo.”

Umuyobozi yavuze ko amakuru yumvise ari uko bapfuye ubusambanyi. aho yanakanguriye Abantu kwirinda ingeso mbi zabakururira mu makimbiranenkáyas.

Umugabo wakubise mugenzi we ubu Sitasiyo ya Polisi ya Rutare.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?