U Rwanda rwateye utwatsi  raporo nshya ya UN irushinja gufasha M23

Mu nkuru zakozwe n’ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) n’iby’Abongereza (Reuters) byatangaje ko itsinda ry ry’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye, ryagaragaje ko hari ibimenyetso simusiga byiganzemo amashusho yafashwe na Drone za Monusco ndetse nÁyafashwe nÁbaturage ubwabo bigaragaza ko Ingabo z’u Rwanda zagabye ibitero muri Teritwari ya Rutshuru hagati y’Ugushyingo 2021 na Nyakanga 2022.

Iyi raporo akanama k’umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano, igaragaza ko abasirikare ba RDF bagera mu 1 000 bambutse bakajya muri Congo ndetse ko bafatanyije na M23 kugaba igitero gikomeye ku kigo cya Gisirikare cya Rumangabo tariki 25 Gicurasi 2022.

Nanone kandi izi mpuguke zagaragaje ko nubwo RDF yafatanyije na M23, ku rundi ruhande FARDC na yo yarwanye ifatanyije n’imitwe yitwaje intwaro irimo uw’iterabwoba wa FDLR urwanya u Rwanda, aho raporo ikomeza ivuga ko ingabo nza RDF zibandaga gusa ku nyeshyamba za FDLR.

Guverinoma y’u Rwanda yahise ishyira hanze itangazo rivuga rivuga ko idashobora gutanga ibitekerezo kuri raporo itarajya hanze mu nzira zemewe.

Iri tangazo rivuga  ko akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano kakiriye iri tsinda rya UN muri Kamena kandi ko biriya birego by’ibinyoma bitari biri muri raporo ryagashyikirije mu gihe indi raporo igomba kujya hanze mu kwezi k’Ukuboza uyu mwaka.

Guverinoma y’u Rwanda igaragaza ikihishe inyuma y’iyi raporo nshya ishinja u Rwanda, yagize iti “Ibi ni umutego ugambije kugoreka ibibazo bya nyabyo Bihari.”

Iri tangazo rikomeza rigira iti “Igihe cyose ikibazo cya FDLR ikorana n’Igisirikare cya DRC, kitarahabwa uburemere ngo gikemurwe umutekano mu karere k’Ibiyaga bigari ntabwo ushobora kugerwaho. Ibi byabereye mu maso ya MONUSCO imaze imyaka irenga 20 muri DCR ariko ntiyigeze ibibonera umuti.”

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?