Rwanda: Uwarebye muri telefone y’undi ntaburenganzira, n’uwayibye benda guhanwa kimwe!

Uwarebye muri telephone y’undi atabiherewe uburenganzira, iyo abiregewe ahabwa ibihano bijya kungana niby’uwibye Telephone cyangwa se ikindi kintu.

Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye mu Rwanda hashize iminsi hakwirakwizwa  Video y’umuvugizi w’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha( RIB) DR MURANGIRA  B Thiery aho yagarukaga ku cyaha  cyo kureba muri terefoni y’undi nta burenganzira yaguhaye, ndetse n’ibihano biteganywa kuri icyo cyaha.

Imbere ya mikoro y’itangazamakuru rya Flash yagize ati” wumve ko ubwo ngubwo ufashe ukinjira muri telephone y’umuntu utabiherewe uburenganzira, uba wamaze gukora icyaha. Mbere y’uko ujyira icyo ukoramo, kwinjiramo utabiherewe uruhushya byonyine icyo ni icyaha.”

Muri iyo video ngufi DR MURANGIRA B Thiery  yakomeje avuga ko  Ibihano by’icyo cyaha biri hagati y’igifungo  cy’amezi atandatu  n’imyaka ibiri ndetse n’ihazabu y’amafaranga ari hagati ya miliyoni imwe na miliyoni ebyiri.

Ni mu gihe itegeko no 68/2018 ryo kuwa 30/08/ 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu ngingo yaryo ya 166 ivuga ko ;  umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), n’imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi
atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo yi 167 ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira
cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira,  kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije, kwiba byakozwe n’umukozi wa Leta
yishingikirije imirimo ye cyangwa umuntu ushinzwe imirimo iyo ari yo yose ifitiye abaturage akamaro, n’ibindi.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?