Muhanga : Abayobozi b’ibigo by’amashuri barasaba ko amasaha y’isomo ry’ikoranabuhanga yakongerwa

Abayobozi b’ibigo by’amashuri yisumbuye abarizwa mu karere ka Muhanga barifuza ko amasaha yagenwe yo kwigisha isomo ry’ikoranabuhanga yakiyongera, kuko kuba akiri macye bikiri imbogamizi ku barangiza kwiga ku guhangana ku isoko ry’umurimo kuko hari abarangiza ubumenyi muri ryo bukiri hasi.

REMEZO  Jeanne Umuyobozi w’urwunge rw’amashuri rwa  Mata ashimira ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi ko cyabahaye ibikoresho bakoresha bigisha ikoranabuhanga, ariko akavuga ko igihe  cyo kuryigisha ari gito.

Yagize ati” Turashima REB ko yaduhaye amamashini aya azwi nka one laptop for child ubu ku kigo turayafite abana bigiraho , baduhaye interineti yo gukoresha ndetse na porojegiteri zikoreshwa twigisha  ariko imbogamizi tugihura nazo ni uko amasaha yigishwamo ikoranabuhanga akiri macye.”

Ikibazo cy’amasha akiri macye ku isomo ry’ikoranabuhanga agihurizaho na KALISA Pierre Canisius umuyobozi w’urwunge rw’amashuri  rwa Buramba aho avuga ko umwanya wo kugira ngo umwana akoreshe mudasobwa ukiri muto akavuga bagize amahirwe amasaha yakongerwa.

Habyarimana Daniel umukozi w’akarere ka muhanga ushinzwe uburezi aravuga ko badahwema kugaragaza iki kibazo ariko ngo ntakirakorwa akavuga ko bo nk’akarere ntabushobozi bafite bwo guhindura ingengabihe y’amasomo ngo babe bahindura aya masaha, ariko ngo bakomeje gukora ubuvugizi umunsi ku wundi kandi bizeye ko bizakunda bigatanga umusaruro

Ubusanzwe isomo ry’ikoranabuhanga ryigishwa amasaha 2 mu cyumweru mu gihe umwana aba akeneye igihe cyo guhabwa ubumenyi mu magambo  (Theory) nyuma agakenera no gukora yitoza ibyo yize  (practice)

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?