Musambira : Abatuye mu Mudugugu w’icyitegererezo barataka ikibazo cy’amazi

Uyu mudugudu wiswe uw’agasozi ndatwa kuko urimo amazu  agaragara nk’agezweho ndetse ukaba ukora no kuri kaburimbo,  uherereye mu Mudugudugudu wa Busasamana akagali ka Buhoro Umurenge wa Musambira. Gusa n’ubwo ugaragara neza mu myubakire ariko abawutuye bavuga ko bagorwa no kubona amazi meza kuko nta miyoboro iyabagezaho ihari.

Phocas NIYITANGA  utuye muri uyu mudugudu, avuga ko ikibazo cyabo bagiye bakigeza ku Buyobozi inshuro zirenze imwe ariko ngo ntibarakibonera igisubizo.

Yagize ati” Hari n’igihe bari banadusabye ko nk’abaturage twatanga umusanzu wacu ngo bawuhereho badufasha kwegerezwa amazi meza, ariko birangira bihagaze tutazi impamvu. Nk’ubu   umuturage usanzwe udafite ikigega gifata amazi y’imvura ku nzu,  iyo agiye kuvoma ahari amavomo rusange mu gishanga bimutwara isaha yose kugira ngo abe avuyeyo cyangwa se hakabaho kujya kuyavoma mu yindi midugudu.”

Semana Francois na we utuye muri uyu mudugudu avuga “ko amazi ari ingorabahizi muri kariya gace ku buryo binabaye ngombwa ko bo basabwa kugira umusanzu bashyiraho babikora batazuyaje ariko bakabona amazi meza.”

Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi Dr NAHAYO Sylvere yabwiye Impano ko iki kibazo kizwi ndetse kiri kuvugutirwa umuti.

Yagize ati” Nibyo koko uriya Mudugudu ukeneye amazi ariko twari tubizi turateganya kureba umuyoboro uri hafi yabo tukabagezaho amazi. Tubifite muri gahunda ko mu cyumweru gitaha tuzaba tumaze kureba ibikenewe byose kugira ngo babone amazi.

Urwanda rwihaye intego y’uko muri 2024 umuturarwanda wese azaba agerwaho n’amazi meza.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?