Muhanga: Abanyanyamuryango ba koperative KOKAR bashinja ubuyobozi bwayo gufata imyanzuro batumvikanyeho

Muhanga abahinzi bibumbiye muri koperative KOKAR ihinga umuceri n’ibigori mugishanga cya Rugeramigozi ya 2 barinubira imikorere ya komite nyobozi yabo kuko ngo ifata imyanzuro itayibamenyesheje bigatuma bacyeka ko yaba ibanyerereza umutungo, Gusa ubuyobozi bwa Koperative bwo bukemeza ko abavuga ko batamenya aho bikorerwa ari abatitabira inama n’umuganda bya Koperative.

UWITIJE Marcelina umwe mu bagize koperative KOKAR avuga ko bafite ibibazo by’uko nta nama rusange y’abanyamuryango bagira  ahubwo ngo  komite ni yo ihura bakaza babagezaho imyanzuro y”ibyo bishakiye batumvikanyeho ibi akaba ari nabyo aheraho avuga ko bafite ubuyobozi bubi .

Ibi kandi binavugwa na MUKAGASANA Stephanie nawe uri muri iyi koperative ya KOKAR nawe uvuga ko komite ibaturaho imyanzuro batazi aho yafatiwe.

Yagize ati “Badukata amafaranga ku musaruro tuba twagemuye ngo bayita ayo guhemba abakozi ba koperative kandi ugasanga ayo mafaranga ntitwigeze tuyumvikanaho nk’abanyamuryango , nkubu narumvise ngo Agoronome ahembwa ibihumbi 80 naho kontabure agahembwa 90 kandi ayo mafaranga ntitwigeze tuyemeranyaho, tukibaza ibyo biciro bigenwa nande? Ubwo rero tukagira impugenge ko amafaranga yacu anyerezwa kuko ntituzi ushyiraho ibyo biciro cyangwa se ibijyanye n’ibiciro tugurirwaho ku kiro mu gihe cyo kugemura umusaruro. Ntabwo bazana umushoramari ngo yumvikane n’abahinzi bose abahere ku giciro twese tuzi, tujya kumva tukumva batubwira ngo ayavuye mu biro byawe ni aya”

KAYUMBA MUKANSANGA Jeanne perezidante w’iyi koperative ya KOKAR avuga ko n’ubundi ariko bikorwa ahubwo akemeza ko abavuga ibyo ari abatitabira umuganda wo mu gishanga kuko ngo inama akenshi ziba nyuma y’umuganda, uyu muyobozi anavuga ko abahinga umuceri bagirana inama buri wa kane nyuma y’umuganda naho abahinga ibigori bakayigirana buri wa gatanu.

KOKAR ni koperative yo kwihaza mu biribwa y’abahinzi ba Rugeramigozi ya 2 ihinga umuceri n’ibigori , iri mu karere ka muhanga ikaba yarashinzwe mu mwaka wa 2007, kujyeza ubu ikaba ikaba igizwe n’abagore 374 n’abagabo 145 bose hamwe bakaba ari 519.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?